Gakenke: Haravugwa agasururu ka Mudugudu kangana na 50 000 Frw muri Girinka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze babasaba ruswa bita Agasururu ka Mudugudu kanagana n’amafaranga y’u Rwanda 50 000 kugira ngo babashe guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

Abo baturage bavuga ko uko bamwe bahabwa inka muri gahunda ya Girinka bidasobanutse kuko ngo bidakorerwa mu ruhame, ahubwo Mudugudu ajya kwivuganira n’uwo yumva yamuha amafaranga bise agasururu ka Mudugudu kangana n’ibihumbi 50.

Uwahawe izina rya Mukamwezi Viviane yagize ati: “Ubu hano kubona inka muri Girinka biba bikomeye kuko udafite agasururu ka Mudugudu kangana n’ibihumbi 50, ubwo uzapfa utabonye inka yo muri iyo gahunda, tekereza ko noneho basigaye bajya no gufata inka z’abituye, niba baba badafite urutonde rw’abituye biratuyobera, ubundi twagiraga amatora tukemeza ugomba inka ariko bujya gucya tukabona umuntu afite inka mu iraro, twifuza ko iyi gahunda yakongera igakorera mu mucyo.”

Umwe mu baturage uherutse kwamburwa inka ye yari yarahawe muri Girinka witwa Mbyinubuhe Florence wo mu Murenge wa Muzo, Akagari ka Kiryamo we avuga ko bamwambuye inka kubera ko yamaze kugurisha iyari yavutse nyuma yo kwitura

Yagize ati: “Hano rwose ruswa muri Girinka iravuza ubuhuha, tekereza ko Mudugudu bampaye inka muri Girinka nkitura, ariko indi yavutse nagiye kuyigurisha ansaba ibihumbi 40, nyamuhaye nyuma aragaruka ambwira ko namuhaye amafaranga make, ahubwo muha ibihumbi 150, kugira ngo na Gitifu w’Akagari n’Umurenge ndete n’abagize komite ya Girinka, narayamwimye aho nari nagurishije inka bajya kuyikurayo none ubu narumiwe kandi narituye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga we avuga ko nta kimenyetso umuturage yashingiraho avuga ko bamwatse ruswa kugira ngo ahabwe Girinka.

Yagize ati: “Tujya twumva hari bamwe mu baturage binubira ko basabwa ruswa ngo bahabwe inka muri Girinka, ariko twabuze gihamya, gusa niba koko hari bamwe mu bayobozi bishora muri ruswa tugiye kubikurikirana kuko Girinka ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ikwiye kugera kuri buri muturage, ikibazo cy’umuturage wambuwe Girinka yarituye na cyo twarakimenye turimo kugicukumbura.”

Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida Paul Kagame  mu mwaka wa 2006, hagamijwe ko Umunyarwanda yakwiteza imbere mu mibereho myiza.

Abaturage b’i Muzo basabwa ruswa muri Girinka
Mbyinubuhe avuga ko yimye ruswa Mudugudu bimuviramo kwamburwa inka ye kandi ngo yari yarituye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Werurwe 18, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE