Gakenke: Guturana n’ibitaro byahinduye imibereho y’abaturage

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke, bavuga imyato ibitaro bya Gatonde kuko byabazaniye iterambere bari barindiriye imyaka myinshi. Ubu, aka gace kari karasigajwe inyuma mu bikorwa remezo, kamaze kugeramo amashanyarazi, amazi meza, ndetse n’iterambere rifatika.

Ibitaro bya Gatonde, bishobora kwakira abarwayi 70 ku munsi, ni igicumbi cy’icyizere n’impinduka nziza ku baturage baturiye ako gace ndetse n’abaturuka mu yindi Mirenge.

Muhayimana Enata, umwe mu bakora ubucuruzi hafi y’ibyo bitaro yagize ati: “Ibi bitaro byazanye impinduka mu iterambere ryacu kuko hano ntabwo hagendwaga cyane njye nacuruzaga mu isoko rya Vunga binsabye kwikorera ibicuruzwa byanjye none kugeza ubu nubatse iduka, kuko hano abaza kurwarira no kurwaza muri ibi bitaro bakenera ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi.”

Yongeraho ati: “Nari nzi ko iyi sambu itazangirira umumaro ariko nubatsemo inzu ya miliyoni 9 ngurishaho ikibanza miliyoni 2 ubu meze neza mbikesha iterambere twegerejwe ry’ibi bitaro nyamara kano gace kari karibagiranye ibi tubikesha imiyoborere myiza.”

Mulindahabi we, uturiye ibi bitaro yavuze ko ubu afite ibyumba akodesha byo kuraramo nyamara ngo byari inzozi ko muri kariya gace hazamo amacumbi, ibintu byari bimenyerewe ko ari ibyo mu mujyi.

Yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko muri iyi misozi ya Gatonde hagera za resitora n’amacumbi, ubu mfite resitora n’ibyumba abaje gusura no kurwariza muri ibi bitaro bya Gatonde baza gucumbikamo nkabona ifaranga rya resitora n’ibyumba, ubu navuga ko byatumye nihangira umurimo kuko ninjiza atari munsi y’ibihumbi 200 mbikesha urujya n’uruza rwo muri ibi bitaro, turashima ubuyobozi bwatekereje ibi bitaro.”

Ntabwo ari abashoramari bahungukiye gusa kuko ibi bitaro ngo byatanze imirimo ku batuye ako gace, aho abakozi bagera kuri 50 bafite akazi gahoraho, abandi bakaba bagira uruhare mu mirimo itandukanye yo ku ruhande nk’isuku, ubukanishi, gutwara abarwayi n’ibindi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, bushimangira ko iterambere ry’aka gace ari impinduka z’imiyoboreremyiza ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aime Francois yagize ati: “Ibitaro bya Gatonde twabihawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame amaze kubona imvune abaturage bahuraga nayo bajya kwivuza.”

Akomeza agira ati: “Ikindi kandi ntabwo ari serivisi z’ubuzima gusa kuko no mu mibereho n’iterambere ubona hari impinduka, bamwe bahanze imirimo abandi babyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’umuhanda ugana ku bitaro bashyiramo ibinyabiziga bitwara abantu nka moto n’imodoka”.

Ibitaro bya Gakenke bifite ubushobozi bwo kwakira abaturage 70, ku munsi, bikaba bigomba guha serivisi abaturage bari hagati y’ibihumbi 80 n’ijana, gifite ibitanda 60 byakira abarwarira mu bitaro ndetse n’iby’abana bato 5, ubuyobozi bukaba busaba abaturage kutarembera mu ngo no kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko begerejwe serivisi zo kwivuza hafi yabo.

Ibitaro bya Gatonde ngo byabaye igisubizo mu iterambere n’imibereho y’Abaturage muri Gakenke
Mu marembo y’ibitaro bya Gatonde hari inyubako z’ubucuruzi n’amacumbi
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE