Gakenke: GS Murambi II aho kwiga bamara igihe kinini ku mugezi

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Ababyeyi barerera ku Rwunge rw’amashuri rwa Murambi II ruherereye mu Murenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke, bavuga ko abana babo iyo bageze ku ishuri aho gusubira mu masomo boherezwa kuvoma amazi akoreshwa mu kigo bategura indyo yabo no mu yindi mirimo y’amasuku.

Abo babyeyi bavuga ko ibyo bibangamira abana kuko ntabwo bakwiga neza mu gihe bananiwe nk’uko Hishamunda Joseph abivuga
Yagize ati: “Abana bacu bamaze igihe bagera ku ishuri aho kwiga bakirirwa mu misozi bavoma, ibi bituma batiga neza tekereza niba amasomo atangira saa tatu, ugahitira ku mugezi azavayo nka saa sita, ubwo azaba yize mbere ya saa sita se? Iki kibazo cyo kohereza abana bacu ku mugezi kiradukomereye kuko nta musaruro biduha; dusanga twararuhiye ubusa tubohereza ku ishuri bakirirwa ku ivomo.”

Mukamana Odile we asanga umwana atahira gusiragira mu nzira gusa, kuko ngo hari abazamuka imisozi bajya kwiga banagerayo bakongera kuyimanuka bajya kuvoma, bamwe ndetse ngo bakaba bikorezwa amajerekani badashobora.

Yagize ati: “Dutuye mu misozi miremire, hari ubwo bamwe baba babyukiye ku mugezi bagera ku ishuri bagasubirayo ubwo umwana aba yananiwe ntiyakwiga ngo abifate, ikindi hari n’abarenga imikingo kwa kundi abana bagenda babyiganira mu kayira k’agasibanzira namwe inzira zijya mu kabande murazizi, Leta niyohereze amazi kuri kiriya kigo bitari ibyo abana bacu nta masomo bazatsinda mu bizamini byose.”

Umwe mu banyeshuri baganiriye n’Imvaho Nshya wahawe izina rya Mahoro yagize ati: “Ntabwo twiga neza muri rusange, ubundi tuzinduka tuje kugira ngo dusubire mu masomo, ariko ntibikunda kuko duhitira tujya kuvoma nabwo mu mibande ya kure, tuza twananiwe hari n’abahita basinzirira mu ishuri. Nibura nibazane ibigega hano ku ishuri bijye bifata amazi n’aho igihe kinini tukimarira ku mugezi no mu nzira.”

Bamwe mu baturage bakoresha ivomo bahuriraho n’abo banyeshuri, bavuga ko bibabangamira kuko ngo iyo abanyeshuri bageze ku mugezi ntawongera kuvoma atari umunyeshuri nk’uko Mukandemezo Jeanne d’Arc abivuga.

Yagize ati: “Tekereza nk’abana 100 baje ku mugezi wazahava ryari, hari ubwo bagera ku mugezi bagateza akavuyo ikaba inkomati, uretse na bo kuba batiga neza natwe bidukururira amakimbirane ndetse tukanahirirwa natwe, urumva ko ingaruka zikiri nyinshi hano kuri twe ndetse na kiriya kigo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine , avuga ko iki ari ikibazo gikomeye kandi ko kohereza abana kuvoma mu gihe cy’amasomo bidakwiye, kandi ko agiye kugikurikirana.

Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo nari nyafite, abana bajya kwiga aho kugira ngo bige bakabanza kujya kubavomesha? birashoboka ko ari uburyo nyine bashatse bwo gukemura ikibazo ariko ibi ntabwo ari byo, umwana yavuye iwabo mu gice kitagira amazi avuye kuvoma nagera ku ishuri yongere asubire kuvoma koko! Ibigo bigera kuri 19 byabaruwe bitagira amazi, ibigera kuri 3 ku bufatanye n’abaterankunga harimo kubakwa imiyoboro ijyanayo amazi tuzareba na GS MurambiII ko nayo yazabona amazi.”

Mu Karere ka Gakenke habarurwa ibigo 155 by’amashuri ibigera kuri 19 nta mazi bigira gusa biteganyijwe ko mu minsi iri mbere bizaba byagezemo amazi.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 26, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE