Gakenke: Gatonde kutagira kaburimbo bituma imbangukiragutabara ibageraho itinze

Bamwe mu baturage bahabwa serivise ku bitaro bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga bavuga ko bifuza ko umuhanda Gicuba– Janja– Gatonde washyirwamo kaburimbo kugira ngo byorohere imbangukiragutabara kimwe n’abandi bagenzi bakoresha uyu muhanda hifashishijwe imodoka.
Aba baturage bavuga ko mu bihe by’imvura uwo muhanda unyerera cyane ku buryo imodoka ziganyira kujyayo kimwe na za moto, hagakubitiraho imbangukiragutabara bituma itihuta nayo kugera ku murwayi nk’uko Kamanayo Celestin abivuga
Yagize ati: “Uyu muhanda byari byiza badushyiriramo igitaka, gusa bawukora twari tuzi ko bazashyiramo kaburimbo none nko mu bihe by’imvura imodoka ziganyira kuza ino, gusa ikibazo dufite gikomeye ari nayo mpamvu twifuza kaburimbo ni nko mu gihe umubyeyi afashwe n’inda cyangwa se umurwayi urembye hari ubwo biba ngombwa ko imbangukiragutabara ihaguruka umuhanda umaze kumuka.”
Uyu muturage akomeza avuga ko ngo n’uburyo wari wubatsemo wagiye wangirika cyane kubera isuri.
Yagize ati: “Isuri yangije uyu muhanda cyane ku buryo n’imiferege yafataga amazi iyabuza kuzura mu muhanda yangiritse ibi bigatuma ibizenga byuzuramo bigateza ubunyereri, twifuza kaburimbo kuko ubu hari n’ibigo by’imodoka zitwara abagenzi byahageze”.
Kabananiye we avuga ko uyu muhanda ushyizwemo kaburimbo barushaho kwiteza imbere ngo kuko n’ingendo zizaba zoroshye.
Yagize ati: “Uretse no kuba imbangukiragutabara yatugeraho byihuse, uyu muhanda ugiye mo kaburimbo twatera imbere mu igenderanire n’imihahiranire kuko nko muri uyu Murenge wa Janja na Mugunga tweza imyaka y’amoko anyuranye kandi isoko riri mu mujyi wa Musanze, urumva ko kaburimbo nayo aho yageze aba ari ubukungu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime Francois avuga ko ahubwo ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje gushyira ibitaro by’icyitegererezo muri iriya misozi, ndetse akizeza abaturage ko uko iminsi igenda iza ari n’ako igikorwa remezo cy’umuhanda wa Kaburimbo kizabageraho
Yagize ati: “Uyu muhanda Gicuba- Janja- Gatonde uzatekerezwaho muri iyi gahunda ya NST2, habanje gushyirwamo Larerite ndetse no gukora za Ligole kuko ni bwo buryo bwari buhari, ndishimira ko nibura bafite umuhanda bakoresha n’ubwo bitameze neza 100% uyu muhanda rero ukaba uzashyirwamo kaburimbo bitewe n’ubushobozi bw’Igihugu”.
Niyonsenga asaba abaturage gukomeza gufata neza uriya muhanda mu gihe hashakishwa uburyo hajyamo kaburimbo, birinda guhinga bawusatira ndetse bakajya basibura imiferege igenda ijyamo inkangu.
Ibitaro bya Gatonde abaturage babyemerewe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Gakenke mu mwaka wa 1999.
Umukuru w’Igihugu ubwo yongeye gusura Akarere ka Gakenke, muri Werurwe 2016 yongeye kubizeza ko ibi bitaro bagomba kubibona mu gihe cya vuba, none kuri ubu imvugo yabaye ingiro.
Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byatwaye miliyari 4,3Frw. Byatangiye kubakwa muri Gicurasi 2017, bikaba byaratangiye kwakira abarwayi muri Mata 2021.
Bitanga serivise ku baturage basaga ibihumbi 100 baturuka mu Mirenge itandatu yo mu Karere ka Gakenke, bajyaga bakora ingendo ndende bagiye kwaka serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Nemba muri Gakenke no mu bitaro bya Shyira muri Nyabihu, ndetse no mu bitaro bya Ruhengeri.