Gakenke: Coko hari umucunda utegura kuzirihira kaminuza abikesha uwo mwuga

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri yisumbuye bavuga ko nta mirimo ihari ahandi bagakerensa imwe mu mirimo bavuga ko igayitse ntabwo kuri Bikorimana Emmanuel we ariko yabibonye kuko yahisemo akazi k’ubucunda none ubu akaba yinjiza agera ku bihumbi 140 mu kwezi, afite intego yo kuzirihira kaminuza.

Bikorimana Emmanuel w’imyaka 23, wo mu Murenge wa Coko, Akagari ka Kiruku, avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatangiye abumba amatafari, ajya no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, arizigama.

Nyuma yaguze igare kuri ubu akoresha mu bucunda bw’amata, mu gihe cy’imyaka 2 akora  kazi yinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 140, hakiyongeraho akomora ku mukamo kuko  yamaze kwigurira inka ya kijyambere.

Yagize ati: “Narangije amashuri yisumbuye sinabasha guhita nkomeza kaminuza, nahise nshaka icyo nakora. Nari nsanzwe nkunda amatungo, ni uko nsaba akazi ko kuba umucunda ku ikusanyirizo ry’amata hano Musasa.”

Yongeyeho ati: “Ubu maze imyaka ibiri nkora, amafaranga mpembwa ni make ariko yatumye nizigamira, ngura inka yabyaye, none nkura ibihumbi 60 ku kwezi mu musaruro w’amata, hiyongereyeho ibihumbi 80 nkura ku nka yanjye.”

Bikorimana kuri we ngo ashingiye ku nyungu abona ndetse n’ubwizigame afite kugeza ubu aho avuga ko atabura amafaranga asaga ibihumbi 500, ngo arateganya kuzirihirira kaminuza akiga ibijyanye no kwita ku matungo

Yagize ati: “Iyo urebye uko ubuzima bumeze mu cyaro, hari amahirwe menshi. Iyo umuntu abashije kwihangana, akihangira umurimo, yahindura ubuzima. Nifuza gukomeza kaminuza nishoboye, nkiga ibijyanye n’ubworozi, kuko mbona bizashoboka nshingiye ko nizigama nkajya no mu bimina n’andi matsinda anyuranye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, avuga ko ibikorwa byo kubaka no gutunganya amakusanyirizo y’amata biri mu byahaye urubyiruko amahirwe yo kubona imirimo itandukanye, harimo gutwara amata ku igare (ubucunda), isuku n’imicungire y’inyubako.

Yagize ati: “Ibikorwa by’ikusanyirizo ni igisubizo ku borozi ariko by’umwihariko byatanze akazi ku rubyiruko. Uyu musore ni urugero rwiza rw’uko gukoresha neza amahirwe ari imbere yawe bitanga umusaruro. Dufite abandi bakora mu bijyanye no gutwara amata, kuyapima, kwandika imibyizi, byose ni amahirwe adasaba akazi ka Leta.”

Muri rusange urubyiruko rwo mu Murenge wa Coko, ahubatse ikusanyirizo rya Musasa, bavuga ko ryatumye bihangira imirimo, kandi bituma bamenya kwizigamira ndetse no gukorana na banki, kuko ngo ayo bakoreraga nka nyakabyizi, byatumaga bataha bayamaze ntibizigame.

Bikorimana Umwuga w’ubucunda wamuhinduriye ubuzima
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE