Gakenke: Bishimira umuhanda Gicuba- Janja-Gatonde-Rwabambe woroheje imigenderanire

Abaturage batuye n’abakora ingendo mu Mirenge ya Janja na Mugunga ho mu Karere ka Gakenke bavuga ko bashimira imiyoborere myiza yatumye bubakirwa umuhanda Gicuba- Janja- Kinoko- Gatonde- Rwabambe woroheje imigenderanire n’ubuhahirane.
Uyu muhanda bavuga ko kugera mu Mirenge ya Janja na Mugunga byasabaga kujya kunyura Nyarutovu aho uwakoreshaga moto ataburaga kwishyura agera ku bihumbi 8 ariko ngo kuva aho umuhanda umaze gushyirirwamo laterite ibiciro byaragabanyutse.
Nzirorera Martin wo mu Murenge wa Janja avuga ko baruhutse ingendo zivunanye
Yagize ati: “Ubu kuva twabona uyu muhanda bawudushyiriyemo igitaka bakagenda bakuramo ibinogo, twararuhutse, byadusabaga kuzenguruka iyo twabaga tuvuye Musanze, ariko aho imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yemeje ko nta munyarwanda ukwiye guhera mu bwigunge batangiye gukora imihanda ihuza Uturere ndetse n’Imirenge ubwayo, ibiciro biragabanyuka kubera ko ibinyabiziga bigenda nta nkomyi y’ibinogo twarishimye”.
Umwe mu bahinzi b’urutoki mu Murenge wa Mugunga, Karamaga Jean Pierre avuga ko kuri ubu ibitoki byabo bitagikora ingendo zihenze biva mu murenge wabo bijya Musanze mu mujyi bigombye kunyura za Vunga
Yagize ati: “Kubera umuhanda mwiza umusaruro wacu ukomoka ku buhinzi ntukibura isoko kuko kugeza ubu igitoki ntikigihendwa cyane kuko umuhanda umeze neza, ubu utema ibitoki imodoka ihagaze ku murima kandi bakakugurira ku mafaranga mwumvikanye, kuko imodoka imwe yanze kubitwara urazana indi; uyu muhanda wadukuye mu bwigunge cyane ndetse ubu nta mbangukiragutabara ishobora kwiganyira kuza gufata umubyeyi hano.”
Umushoferi wa fuso Furaha Egide, avuga ko mbere batinyaga kuzana imodoka zabo muri uwo muhanda ngo kuko zangirikaga bimwe mu byuma by’imodoka zabo
Yagize ati: Ubu nta muntu watinya kuzana imodoka ye ino muri Janja ije kwikorera umuzigo cyangwa se izanye abagenzi, ntibyashoboka kuko aba yizeye ko umuhanda ari mwiza ahubwo twifuza ko bazadushyiraramo kaburimbo, ubu kubera ko umuhanda umeze neza na coaster zisigaye zizana abagenzi ku murongo Musanze –Janja turashima Leta y’u Rwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime Francois, nawe ashimangira ko uriya muhanda wari umeze nabi cyane ariko ko kubera imiyoborere myiza warutunganyijwe uba nyabagendwa.
Yagize ati: Njye ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watekereje ko umuhanda ukwiye kugera hose mu baturage, ibikorwa remezo muri rusange, ni muri urwo rwego rero hatekerejwe ko uriya muhanda Gicuba- Janja–Kinoko-Gatonde- Rwabambe watsindagirwamo igitaka kandi ukubakwaho imiferege ku buryo woroshya ubuhahirane mu buryo bwose bwaba ubw’ibinyabiziga ndetse n’abagendesha amaguru. Rero turasaba abaturage kuwufata neza no kuwubyaza umusaruro.”
Uwo muhanda ufite ibilometero 36, ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 5 641 179 134.

