Gakenke: Binubira ingendo ndende bakora bajya kwiga muri ‘tuwelive’

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Janja bavuga ko bitewe n’urugendo rurerure abana babo bakora bajya ku mashuri yisumbuye azwi nka ‘12YBE,’ bigira ingaruka ku myigire yabo.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaza ko umwana akora urugendo ruri hagati y’amasaha atatu n’ane ajya ku ishuri, bigatuma bamwe bibireka bagahitamo kugarukira mu mashuri abanza.
Bituma bamwe bigumira iwabo abandi bakajya kwirirwa bazerera mu dusantere turimo aka Karama n’utundi.
Basaba ko babonye amashuri hafi byabafasha kuko byatuma abana biga bakaminuza.
Bavakure Jean Nepo yagize ati: “Ingorane tugifite hari abana barangije amashuri abanza, babura aho bakomereza ayisumbuye kuko bakora urugendo rurerure rw’amasaha arenga atatu bajya kwiga. Bituma abana bigumira muri aka gasantere bagata umurongo bakazerera mu isoko.
Karegeya Zabron na we ati: “Ikibazo dufite nta mashuri yisumbuye tugira usanga abana bajya kwiga za Rutake na za Gakenke bagakora urugendo nk’urw’amasaha atatu bagataha bananiwe, urumva ko ari ikibazo. Tubonye amashuri yunganira abanza nk’ababyeyi byadushimisha.”
Bamwe mu barezi bakorera ku ishuri ribanza rya Karama bemeza ko koko abana bajya kwiga kure, kandi n’amashuri bajyaho aba arimo ubucucike bagasaba andi mashuri ari bugufi yunganira asanzwe.
Karemera Jean (izina ryahinduwe), yagize ati: “Tubonye amashuri yisumbuye abantu bakadushyigikira byatuma imyigire igenda neza, kuko abana ba hano bajya kwiga kure; epfiriya mu Gakenke n’ahandi kandi naho ibyumba ni bikeya baba bacucitse bigatuma bamwe bavamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Nankunda Jolly yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo abo baturage bagaragaza ko bakeneye amashuri ari bugufi bwabo ariko atari bo bababaye kurusha abandi.
Ati: “Nubwo bababaye ariko turebye mu karere kose ushobora gusanga atari bo bababaye kurusha abandi. Igipimo cy’umunyeshuri agomba kugenda ajya kwiga tubara ibilometero bine ariko kuko abaturage bamaze kubona ko serivise zigenda zibegera n’ukora ibilometero 3 yumva bikiri byinshi.”
Nankunda yavuze ko bigendera ku mpamvu zitandukanye kugira ngo ishuri ryubakwe ahantu runaka, ariko nanone biri muri gahunda ya Guverinoma kwegereza ibikorwa remezo abaturage.
Yongeyeho ati: “Ntabwo ndi buvuge ngo tuzubaka amashuri umwaka utaha ariko kwegereza abantu amashuri ni yo ntumbero y’Igihugu ko abanyeshuri bagabanyirizwa ingendo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko ingorane z’abanyeshuri bagikora urugendo rurerure bajya ku mashuri zizwi ariko hari gushakwa ubushobozi ku buryo bizakemuka.
Agaragaza ko bimwe mu byumba by’amashuri bizongerwa hakubakwa n’andi mashuri.
Ati: “Hari abaterankunga batwemereye ko bagiye gushaka ubushobozi bw’ibibazo dufite; ari ibyumba bw’amashuri bikiri bike, ibikoni, amashuri menshi ku buryo ubushobozi buboneka nabyo bigakorwa.”
Guverineri Mugabowagahunde avuga ko ubu bafite abafatanyabikorwa barimo u Bufaransa, u Budage na Luxembourg bakoze ikigega gihuriweho cya ‘The Basket Fund for Pro-Poor Development’, gishyirwamo inkunga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage hubakwa amashuri, imihanda, amazi n’ibindi mu Turere 16 two mu bice by’ibyaro kandi n’aka Gakenke karimo.
