Gakenke: Batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo babura ibiryamirwa

Bamwe mu baturage batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, uherereye mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke, babangamiwe no gutura mu nzu zniza ariko bakaba barara nabi kubera kubura ibiryamirwa.
Abo baturage ni abakuwe mu manegeka bagatuzwa muri uyu Mudugudu wubatswe hagamijwe kubarinda ibiza no kubegereza iterambere.
Bavuga ko nubwo bahawe inzu nziza n’imitungo imwe y’ibanze, batahawe ibiryamirwa birimo matera, ibiringiti n’ibindi bikoresho bibafasha kuryama batekanye.
Ngaruyinka Fortune w’imyaka 72 utuye mu Kagari ka Mwiyando, yavuze ko nubwo yishimiye kuba yarakuwe ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga, ubu abarizwa mu buzima bubi kubera ko arara akumbagaye.
Yagize ati: “Badutuje mu nzu nziza, ariko turara hasi. Kuba nta ko biryamirwa dufite bituma turwara amavunja, ibicurane ndetse no kubabara imbavu. Turasaba ubufasha kugira ngo natwe tubashe kuryama neza.”
Uwitonze Jeannine, na we yavuze ko ibura ry’ibiryamirwa ribagiraho ingaruka zirimo no kunanirwa gutekereza neza.
Yagize ati: “Bamwe baduhaye ibitanda gusa, nta matera, nta kiringiti. Hari abaryama ku gasambi, abandi barara hasi. Twifuza ko badufasha kubona ibiryamirwa kuko ubuzima turimo buragoye cyane, ni ukurambura agasimbi ku gitanda ubyuka imbavu zaturagaye kandi uwaryamye nabi atekereza nabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, yemeza ko iki kibazo bakizi kandi bari kugishakira umuti.
Avuga ko intego ya mbere yari ukubakura mu kaga, ubu hakaba hagezweho kubafasha kugera ku mibereho myiza irambye.
Yagize ati: “Turimo gushaka uko twafasha aba baturage kubona ibiryamirwa. Hari abahawe imirimo kugira ngo nibura babe bakwifasha kubona bimwe mu bikoresho bindi bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abandi na bo turakomeza kubaganiriza no gushaka inkunga izabafasha. Uko ubushobozi buzaboneka tuzakomeza kubafasha kugera ku buzima buboneye.”
Umudugudu wa Kagano umaze gutuzwamo imiryango 60, ariko biteganyijwe ko uzakira imiryango igera kuri 320.
Ni umwe mu midugudu y’icyitegererezo yubatse mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse no kubegereza ibikorwa remezo n’iterambere rirambye.
