Gakenke: Batewe inkeke n’iteme biyubakiye mu Muganda

Abaturage bakoresha iteme rya Nkomane riherereye mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, batewe inkeke n’uko rishobora kubateza impanuka ndetse rikaba rinabavuna cyane cyane mu gihe bikoreye imizigo mu mvura.
Iryo teme baryiyubakiye nyuma y’uko amazi atwaye ikiraro cyahabaga mu myaka itatu ishize, maze na bo bagahitamo kwishakamo ibisubizo bakoresheje ibiti by’inturusu n’imigano.
Mu Muganda, abaturage bakoze iryo teme bifashishije imigano n’ibiti by’inturusu bibwira ko ari iby’igihe gito kandi ngo ni na byo byari bijyanye n’ubushobozi bwabo.
Kuri ubu babona iryo teme riteje inkeke, bityo bakaba basaba ubuyobozi kubafasha kubaka ikiraro gikomeye kugira ngo hirindwe impanuka n’ibindi byago byakururwa n’iryo teme.
Mukantagungira Marie Louise wo mu Kagari ka Nkomane, yavuze ko icyo kiraro giteje inkeke by’umwihariko ku bana babo ndetse n’abakuze bakaba bagorwa n’uko imigenderanire itakigenda neza.
Yagize ati: “Kuba iki kiraro cyarangiritse bituma tutagenderana uko bikwiye, ikindi ni uko kugeza ubu hari bamwe bamaze kuvunika kubera kugwamo mu bihe by’imvura. Turasaba ko ubuyobozi bugendeye kuri iriya migano twashyizeho bwadufasha kubona ibiti bikomeye, kuko biriya biriho ntaho bitaniye n’imihembezo y’ibishyimbo.”
Habimana Theogene yongeraho ko iyangirika ry’iki kiraro rikomereye cyane abahinzi kuko iyo yaguye badatinyuka kunyura kuri iryo teme biyubakiye.
Yagize ati: “Iyo imvura yaguye ntitwapfa kuvuga ngo turambuka tujye guhinga; mu gihe cy’isarura na bwo turavunika cyane kuko kwambutsa umusaruro hano biratugora. Ikindi ni uko kugeza ubu hari abantu bagera kuri babiri harimo umugabo n’umukecuru bose ubu bahakuye ubumuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga Eugenie Uwimana, avuga ko ubuyobozi butari buzi ko iki kibazo gikomeye kugeza ubwo abaturage bitabaza imigano.
Yemeje ko bagiye gusura iryo teme harkaebwa icyakorwa.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ikiraro cya Nkomane ntabwo twari tukizi gusa yenda wasanga ibiti byarashaje. Ibi rero ni byo tugiye kurebera hamwe n’izindi nzego bireba kiriya kiraro kikaba cyasanwa cyangwa hashakwe ibindi biti bikomeye kugira ngo imigenderanire ikomeze.”
Abaturage bo mu kari ka Nkomane bavuga ko iki kiraro kiramutse gikozwe byakuraho ingendo bajyaga bakora bazenguruka kugira ngo bajye gusura bagenzi babo bo mu Kagari ka Rutenderi.

