Gakenke: Barasaba ko ivubiro rya Huro ryasigasirwa nk’ahantu ndangamateka

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, barasaba ko ivubiro rya Huro ryabumbatirwa bidasubirwaho, rikabungabungwa nk’umurage ndangamateka  w’ubuvivi  n’ubuvivure, kuko ari hamwe mu habereye imihango yo kuvuba no gusangira imyaka n’abami hambere.

Abaturage bavuga ko aho hantu hakwiye gutunganywa ku buryo hahora hasukuye, hagashyirwaho ibimenyetso ndangamateka nk’ibiti n’amabuye, bigaragaza ko hahoraga imihango y’umuco, kandi hakaba naho bahasura bakaharuhukira, kugira ngo umuco w’abakurambere b’u Rwanda n’abarwaguye utazazima.

Uhoraningoga Francois, umwe mu batuye Huro, avuga ko ivubiro rya Huro rifite amateka akomeye, hakaba hamwe mu hahuriraga abantu bagasangira imyaka nk’ikimenyetso cy’Umuganura.

Yagize ati: “Ubu iri vubiro ririmo gusenyuka, ntihasigaye ibimenyetso byinshi, ni yo mpamvu twifuza ko hatunganywa, hakajya hifashishwa mu gusobanurira urubyiruko amateka y’umuco wacu. Hakwiye no gushyirwaho ibiti ndangamateka nk’umuvumu, n’aho abantu bicara baruhuka, kandi abaturage bagasabwa kwirinda gukomeza kurisatira.”

Mugwaneza Jean w’imyaka 69 avuga ko umuhanda ujya kuri iryo vubiro na wo udakoze, ku buryo hari igihe abifuza gusura iri vubiro babura uko bahagera kubera ko umuhanda uba wanyereye huzuyemo ibyondo.

Yagize ati: “Iyo imvura iguye nta muntu ubasha kuhagera, umuhanda warangiritse. Ni ngombwa ko usanwa kuko iryo riba rifite amateka akwiye kubungabungwa.”

Umuyobozi w’Akarere  ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yemeza ko ikibazo cy’ivubiro rya Huro kiri muri bimwe mu biri kwitabwaho ku bijyanye no gukomeza kwimakaza ahari ibintu nyaburanga n’ibisobanura amateka.

Yagize ati: “Turashima abaturage batanga ibitekerezo nk’ibi. Ni ikimenyetso cy’uko bazi agaciro k’umurage wacu. Hari ibiganiro turi gutegura ku bufatanye n’Inteko y’Umuco kugira ngo hamenyekane ahantu hose hari amateka y’umuco w’u Rwanda.

Twaratangiye kuko ubu twatangiye kubibungabunga, ubu hasigaye gushyiraho ibikorwa remezo, tugasaba abaturage na bo gukomeza gusigasira ahari umurage n’ibindi nyaburanga.”

Umuyobozi w’Intebe y’Inteko yungirije ushinzwe kubungabunga umuco n’ururimi, Uwiringiyimana Jean Claude, avuga ko abaturage n’Inzego z’ibanze bakwiye kugira uruhare mu gutuma ahantu nk’ivubiro rya Huro hatibagirana.

Yagize ati: “Umuganura ni umwe mu mihango ishingiye ku muco w’u Rwanda. Ahantu hose hahoze habera ibyo birori hagomba kumenyekana, hakabungabungwa, kuko ni ho amateka yacu ashingiye. Turasaba ko Utugari, Imirenge n’Uturere dukorana n’inzego z’umuco kugira ngo dufatanye mu gusigasira ibyo bimenyetso bifatika.”

Akomeza agira ati: « Natwe twifuza ko kuri ririya vubiro koko ko hashyirwaho ibimenyetso bihasobanura amateka kandi bikahagaragaza kimwe n’ibikorwa remezo ndetse n’abashoramari bakahashyira ibikorwa remezo, turakomeza gushyira ibyapa ahantu hari ibyiza nyaburanga ku bufatanye n’Uturere kuko kugeza ubu mu Rwanda hari ahantu hamaze kuboneka hagera kuri 530.”

Abageze mu za bukuru bo mu gace ka Huro bavuga ko iri vubiro ryabayeho kuva mu bihe bya cyami, cyane cyane mu gihe cy’abami Ruganzu II Ndoli na Mutara Semugeshi, aho abaturage bahuriraga bakavuba umwero n’amata bagasangira nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda iri vubiro ryabayeho mu myaka ya 1520.

Biteganyijwe ko umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Igihugu wizihizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Kanama 2025 mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abatuye i Huro ku ivubiro bishimira ko umuganura watangiriye iwabo
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE