Gakenke: Amashanyarazi yazanye impinduka i Buzinganjwiri

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Mu gace ka Buzinganjwiri, mu Murenge wa Coko, Akagari ka Nyange, Akarere ka Gakenke, abaturage barishimira impinduka zigaragara bagezeho babikesha imiyoborere myiza yabagejejeho amashanyarazi nyuma y’imyaka myinshi bari barasigaye inyuma.

Ubu bafite ibikorwa remezo nk’amazi meza, amashuri, amavuriro n’amashanyarazi bitigeze biboneka mu mateka yabo ya vuba.

Abatuye muri aka gace kari kazwi nk’icyaro gikennye cyane, abaturage baho bavuga ko igihe cyose batagiraga umuriro w’amashanyarazi babayeho mu buzima bugoye cyane, bwiganjemo gukoresha udutadowa n’ibindi bitaramba mu kumurika, abana badasubira mu  masomo atandukanye nijoro bikagorana, ndetse no gukurikirana amakuru ntibyari gushoboka, ku buryo ngo bahitaga mu rutumva FM.

Ndacyayisenga Everyne utuye mu gace ka Buzinganjwiri avuga ko bari abaturage babagaho nk’abatazwi n’ubuyobozi, ku buryo serivise nyinshi kuzigeraho ngo byabagoraga bakaba baramaze imyaka myinshi mu icuraburindi

Yagize ati:“Twabayeho igihe kirekire nta  muriro w’amashanyarazi muri aka gace, abana bigaga nabi kuko nijoro haburaga amatara, umuriro w’itadowa warobotsaga cyangwa se ukabatera ibicurane kubera imyotsi, nta televiziyo, nta radio, mbese nta makuru twamenyaga. Kuva twabonye amashanyarazi, ubuzima bwacu bwarahindutse. Dufite insinga mu nzu, abana biga neza, hari n’abatangiye imishinga y’ubucuruzi nko kogosha no gutunganya imisatsi, abandi barasudira.”

Habiyambere Jean Bosco wu mu Kagari Ka Nyange avuga ko ku myaka ye 70 avutse, ari bwo abonye urutsinga rw’amashanyarazi mu gace kazwi nka Buzinganjwiri, kandi yemeza ko amashanyarazi yazanye impinduka ku bikorwa byo kwihangira imirimo n’imibereho myiza cyane ko kuri we ngo yakuze bacana ibishishimuzo, umuturage ujijutse muri ako gace ni we wacanaga peteroli

Yagize ati : “Njyewe ku myaka yanjye nabonaga amashanyarazi mu bilomtero nijoro za Kigali iyo, ntabwo nari nzi ko nzasaza ngize amashanyarazi mu nzu yanjye, ariko kuri ubu abantu batangiye kudoda, gusudira, kudefiriza imisatsi. Abajyaga Coko cyangwa mu mujyi wa Gakenke gushaka serivisi zimwe na zimwe batangiye kuzigirira hano hafi, iri ni iterambere rwose dushimira imiyoborere myiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,  Mukandayisenga Vestine, avuga ko kugeza amashanyarazi  ku baturage bo mu gice nk’icyo cyari cyaribagiranye ari intambwe ikomeye mu iterambere rirambye Akarere kiyemeje.

Yagize ati: “Twishimiye ko muri ako gace kazwi mu mateka y’u Rwanda nka Buzinganjwiri ubu gafite amashanyarazi, amazi meza, amashuri n’ibigo nderabuzima. Byose ni umusaruro w’imiyoborere myiza. Dusaba abaturage kudatakaza aya mahirwe, ahubwo bakayabyaza umusaruro binyuze mu kwihangira imirimo, gukoresha umuriro neza.”

Akomeza  asaba abaturage kurushaho kwibumbira mu makoperative no gushora mu mishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere, binyuze mu bikorwa remezo bagenda bagezwaho nk’ariya mashanyarazi n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza  ko 99.3% by’abaturage  ba Gakenke bamaze kubona amashanyarazi, hakaba hibandwa cyane mu bice bifatwa nk’icyaro.

Ku rwego rw’igihugu, kugeza mu kwezi kwa Gashyantare 2025, amashanyarazi yari amaze kugera kuri 82.2% by’ingo zo  mu Rwanda zose harimo 57.4% ku miyoboro migari na 24.8% ku miyoboro y’inyongera nk’imirasire.

Intego ya Leta yo kugeza amashanyarazi ku 100% y’abaturage mbere ya 2024 ntiyashobotse neza, ariko imbaraga ziracyakomeje, hakaba hari intego ikomeye yo kugeza abaturage bose ku muriro utunganijwe no ku rugero rwa 100%  mu mwaka wa  20230.

Buzinganjwiri hafatwaga nk’igice cyo ku ishyamba, kuri ubu abantu baho bazamuwe n’imiyoborere myiza
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 19, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE