Gakenke: Abaturage bavuga ko bazatora Kagame wabahaye amashanyarazi

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bazatora Kagame Paul wabazaniye imiyoborere idaheza, aho mbere ngo umuyobozi yagiranaga amakimbirane na mugenzi we umuturage yabihomberagamo, akaba ngo ari nayo mpamvu bamaze igihe batagira amashanyarazi.
Aba baturage bo mu Karere ka Gakenke mu 2012 bari bafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 0,8% bakaba bageze kuri 88,2 % bavuga ko bari baradindijwe n’inda nini y’ubuyobozi bw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyariman Juvenal warekaga abayobozi bakikorera ibyo bashatse buri wese areba ku nyungu ze bwite.
Byungura Emmanuel wo mu Murenge wa Janja yagize ati: “Aka gace ku ngoma ya Habyarimana, higeze gutekerezwa kuduha umuriro, ibyuma bihera mu mayira n’ahandi babirundaga, uwo mushinga bari bawutekereje muri za 80, tukumva ko uwari Minisitiri Nzirorera Joseph wa Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa remezo (MINITRAPE) yifuzaga ko amafaranga azana amashanyarazi iwacu mu cyahoze ari Komini Gatonde, ayakoresha icyo ashatse, sinzi umuyobozi bashwanye avuga ko tuzabona amashanyarazi ari uko atakiri Minisitiri.”
Akomeza avuga ko ngo bahuye n’ingorane zikomeye zituma bahera mu icuraburindi ndetse n’ibyuma bari batuye kuri Konimi Gatonde bihera ahongaho, ku buryo byatumye amashanyarazi bayumva mu nzozi.
Yagize ati: “Rwose nta n’ubwo twari tuzi ko aka gace kazapfa kabonye urutsinga rw’amashanyarazi, twabonaga moteri kwa Padiri Janja ni bwo twabonaga ikitwa itara ry’amashanyarazi, ubundi tukabona itara tugiye kurwarira mu bitaro bya Ruhengeri, ubu Kagame rero yatweretse itandukaniro aduha amashanyarazi hose, ni yo mpamvu tuzamutora yatugize Abanyarwanda”.
Mukamwambutsa Marigarita ni umubyeyi w’imyaka 53 y’amavuko, avuga ko bamaze imyaka 30 mu miyoborere mibi yabahejeje mu icuraburindi ikabima amashanyarazi; ariko kuri ubu ashima ko bamaze imyaka 30 bafite amashanyarazi mu ngo zabo byatumye basirimuka, bibaha umutekano, babibyaza amafaranga, bongera amasaha yo gukora.
Yagize ati: “Kagame Paul ni we Muyobozi w’u Rwanda wita ku muturage cyane, ni Umunyarwanda wifuza gusangira na bagenzi be, nk’ubu twari tuzi ko amatara agomba kuba kwa Burugumesitiri na Perefe ariko Kagame yagaragaje ko byose bishoboka, twari twarakubititse”.
Uyu mubyeyi yongeraho ko ubuzima bwakomeje kuba bubi cyane ubwo Kanyarengwe yegeraga Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Yagize ati: “Noneho Kanyarengwe amaze kujya muri RPF Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, twarakubititse, aho wageraga hose mu nzego zose uri umunyagatonde waragorwaga ubu rero ni twe tumeze neza amatara natwe yageze no mu nsina adufasha gukora uburinzi bw’ibyacu ni yo mpavu gutora Kagame ari ugutora urumuri ugasezerera icuraburindi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François ashimangira ko Paul Kagame yazanye imiyoborere myiza ituma umuyobozi yita ku baturage mbere ya byose.
Anahamya koko ko bigeze kujya bahura n’ingaruka z’amakimbirane y’abayobozi byatumye bamara imyaka myinshi nta mashanyarazi bagira.
Yagize ati: “Twagize abayobozi babi muri Politike mbi umuntu yakoraga ikosa ni yo mwaba muri ku rwego rumwe kugira ngo umwumvishe, ingaruka zikagera ku baturage aho kugira ngo bigere kuri uwo muntu ku giti cye”.
Yavuze ko muri ako gace ka Gatonde hari Minisitiri w’Imari, ariko yaje kugirana ikibazo na mugenzi we wari ushinzwe ibikorwa remezo muri MINITRAPE, hari umushinga koko wari watekerejwe muri za 89- 90, ugamije kuzana amashanyarazi muri ako gace karimo za Komini, Ndusu, Gatonde, aturutse muri Cyabingo, ubwo amashanyarazi aba arahagaze.
Ati: “Minisitiri Nzirorera wari ukomeye muri Guverinoma ya Habyarimana, yasabye Minitiri w’Imari kumuha amafaranga yari agenewe uwo mushinga ngo ayakoreshe ibyo yishakiye, Minisitiri w’Imari abyanze, amubwira ko n’ubundi amashanyarazi yajyaga iwabo noneho abihagaritse ubwo amashanyarazi azaza Nzirorera nta kiri Minisitiri.”
Niyonsenga akomeza avuga ko ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga kariya gace mu 2012, ari bwo yijeje abanyagakenke amashanyarazi kandi ubu mu bice byose baracana.
