Gakenke: Abarema isoko rya Bazira bifuza ko ryakubakwa

Isoko rya Bazira riherereye mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke, riri neza neza ku muhanda wa Kigali-Musanze, abarigana n’abaricururizamo bavuga ko bifuza ko iri soko ryasakarwa cyangwa rikajyana ahitaruye uyu muhanda wa Kaburimbo.
Aba baturage bavuga ko aho bakorera ari hato, mu bihe by’imvura ikabanyagira, hakiyongeraho no kuba ubwinshi bwabo butuma batagira umutekano kuko iyo bamaze kuba benshi batandika basatira umuhanda, bakaba basaba ubuyobozi gushakira iki kibazo umuti.
Karangwa Charles umwe mu bavuganye na Imvaho Nshya ukorera muri ririya soko yagize ati: “Iri soko uko iminsi igenda ishira abarigana bagenda biyongera, aha rero ni bwo ubona tugenda dusatira umuhanda, ubushize imodoka yigeze kugera hano iratana imanuka mu isoko hano yica abantu bagera kuri 4 abandi baravunagurika kuko iri soko riri mu nzira neza neza, twifuza ko ryakwagurwa tukareka gusatira uyu muhanda”.
Nyirandege Speciose we avuga ko babangamirwa no kuba batanga imisoro, ariko bagakorera ahantu hatubakiwe kandi batanga imisoro.
Yagize ati: “Iri soko uko uribona mu bihe by’imvura turanyagirwa ndetse n’ibicuruzwa byacu bikandura kuko hano iyo imvura iguye hano ubutaka buramatira kubera ko ari ibumba ibintu byose rero birandura mu bihe by’izuba na bwo udafite umutaka ntabwo akora uko bikwiye, twifuza ko yenda hano baduha hangari nibura tukajya twugamamo izuba n’imvura.”
Akomeza avuga ko nta bwiherero buhagije bagira ndetse n’ubuhari ntibugirirwa isuku hiyongeraho no kuba nta parikingi ihari bigateza akajagari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwo buvuga ko ikibazo bukizi ariko ngo byagaragaye ko riri mu gishanga nk’uko Mukandayisenga Vestine Umuyobozi w’aka karere abivuga
Yagize ati: “Ku gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Gakenke bigaragara ko ririya soko riri mu gishanga, ariko kikaba cyarasohotse iri soko rihari, ari yo mpamvu twihaye intego y’uko ryazimurirwa haruguru, kuko ntabwo twaryubaka mu gishanga, umushinga turawufite uko ingengo y’imari izagenda iboneka tuzaryubaka ubwo na parikingi kimwe n’ubwiherero bwujuje ibyangombwa bizahubakwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abaturage ko ubwiherero buhari bakomeza kubugirira isuku.
Isoko rya Bazira rihurirwamo n’abaturutse Rubavu, Gakenke, Musanze na Kigali baba baje kuhagura ibijumba kuko ni agace keramo ibijumba byinshi hakaba n’amatungo magufi nk’inkoko, ingurube, inkwavu n’ibindi.

