Gahunda y’ubukungu bwisubira ni igisubizo ku bisigazwa by’ibiribwa byajyaga byangirika

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe, inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburyo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byagira uruhare mu mushinga w’ubukungu bwisubira ku biribwa zateraniye mu nama hagaragazwa ibimaze kugerwaho, kugira ngo habeho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hongerwa umusaruro, abantu bakazihaza mu biribwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Dr. Christian Sekomo Birame yavuze ko uretse ibijyanye n’ubuhinzi ko n’ibigo bito n’ibiciriritse bitunganya ibiribwa bahabwa ubufasha mu bya tekinike kugira ngo barusheho gutanga umusaruro kandi ko hazakomeza gutangwa n’ubumenyi hagamijwe kubaka ubukungu bwisubira ku biribwa.

Yagize ati: “Haracyakenewe kongerera ubumenyi abahinzi bakabyaza umusaruro ibisigazwa byajyaga byangirika. Umushinga w’ubukungu bwisubira ku biribwa ni uburyo ibisigazwa bitandukanye bibyazwamo ibindi bifite akamaro bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu.

Yavuze ko umushinga twawutangiriye mu cyiciro cya mbere dutangirana na bake nk’igerageza kugira ngo ibyo bikorwa nyuma bizagurwe.

Yagize ati: “Hari abantu benshi batarasobanukirwa ko ibisigazwa by’ibyo bakoresheje bita ko ntacyo bimaze by’umwihariko by’ibiribwa, kandi bishobora kubyazwamo ibindi bifite akamaro mu rwego rw’ubukungu bwisubira ku biribwa. Nk’ibisigazwa by’ibiryo bikaba byabyazwamo ifumbire igakoreshwa mu buhinzi.”

Dr Sekomo Birame yasobanuye ko ibyo bigaragaza ko hagikenewe by’umwihariko kongerera abahinzi ubumenyi.”

Ati: “Biracyagaragara ko abantu hari ibyo basagura ku byo bakoresha bakabifata nk’aho nta kamaro, haracyakenewe kubaha amahugurwa bakagira ubumenyi kuko ibyo bisigazwa bishobora kubyazwa umusaruro. “

Yatanze urugero ko nko mu buhinzi, avuga ko nk’ibiribwa byangiritse byakorwamo ifumbire y’imborera itangiza ibidukikije, igakoreshwa mu buhinzi  iturutse mu bihingwa biba byangiritse bitashoboye gukoreshwa.

Umushinga w’ubukungu bwisubira ku biribwa binyuze mu mahugurwa, ba rwiyemezamirimo, abakora mu rwego rw’ubukungu bwisubira batandukanye bafashwa mu buryo bwa tekiniki.

Umuyobozi ku rwego rw’Afurika mu Kigo Mpuzamaganga kita ku bidukikije (WRI), Dr Suzan Chomba yashimye intera u Rwanda rugezeho muri gahunda y’ubukungu bwisubira ku biribwa kuko ibyo bikorwa biri mu rwego rwo kongera umusaruro abantu bakihaza mu biribwa kandi habungabungwa ibidukikije, bigakorwa mu guhanga n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: U Rwanda muri ku rwego rwiza rwo kuba muri icyitegererezo muri gahunda y’ubukungu bwisubira ku biribwa. Mufasha abantu mubongerera ubumenyi bikagira impinduka ku musaruro w’ibiribwa kimwe no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bityo hakabaho kubungabunga ibidukikije.”

Bamwe mu batangiye gukora ibikorwa byabo bahamya ko hari inyungu bamaze kubibonamo. Mu byo bamuritse, bavuze ko ibyo bamwe babona nk’ibisigazwa bidafite akamaro, bavuga ko ubumenyi bahawe mu kurushaho kunoza ibyo bakora, bifashishije ibisigazwa babikoramo ibindi bifite akamaro, bakabibyaza umusaruro hagamijwe kwihaza mu biribwa babona bitanga icyizere.

Umuhinzi-mworozi ufite kampani itunganya ibiribwa imwe mu zifashwa, Ganza Serge wo mu Karere ka Kamonyi yatangarije Imvaho Nshya ko binyuze muri kampani yabo bunganira abahinzi hagamijwe kongera umusaruro ndetse bakabafasha no kubona isoko.

Yagize ati: ” Kampani yacu ihinga imbuto n’imboga hanyuma dufite gahunda yo kunganira abahinzi tubahugura, tubaha imbuto tukanabuhuza n’isoko.”

Yasobanuye ko baha abahinzi ubumenyi bwo guhinga kijyambere, bakabaha imbuto nziza ndetse bakabagurira na wa musaruro.

Icyerekezo cy’umushinga ni uguteza imbere gahunda y’ibiribwa mu buryo bwizenguruka, ubukungu bwisubira ku biribwa, bigateza imbere imibereho kandi bitanga umusaruro ushimishije mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije ari ku baturage bo mu Rwanda no muri Afurika.

Bamwe mu bamuritse ibyo bakora
Ibisigazwa by’ibihingwa bibyazwa umusaruro nko gukorwamo ifumbire y’imborera
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Werurwe 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE