Gahongayire yahaye abakomerekerejwe mu nsengero amabanga atatu yabafasha

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umuhanzi uzwi mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yatanze amabanga atatu yafasha abantu baciwe intege no kwibasirwa n’abo basengena cyangwa abakozi b’Imana mu nsengero.

Yabigarutseho mu kiganiro yanyujije kuri Instagram ye (Live) tariki 11 Nzeri 2024, yifashisha ubuhamya bw’ubuzima yanyuzemo mu myaka 10 yita iy’agahinda.

Yagize ati: “Nanyuze mu bihe bikomeye igihe kirekire, abanyise umusazi, abavuga ko nahungabanye kandi ari abapasteri, burya birababaza kuvugwa n’umuntu usanzwe afungura umunwa akakubwira Yesu. Birababaza ariko ndashima ijuru kuko ntabwo rinanirwa, ababyeyi benshi bapfiriye mu rusengero, ingo nyinshi zasenyukiye mu rusengero ariko nasobanukiwe ko urusengero ari inzu ariko muri Kristu ni heza.”

Akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rw’umwana we yashinyaguriwe na benshi mu bakozi b’Imana, ndetse hakaba na bamwe babuza abantu kuba bagendana na we, ibyo avuga ko byamwigishije kuba we ntabeho yiyorobeka.

Gahongayire asanga hari ibintu bitatu abari mu bihe bibagoye bakora kugira ngo bibafashe harimo no kutiringira abahanuzi ahubwo bagashaka Imana ku giti cyabo.

Ati: “Irwaneho hari ibintu bitatu ukeneye muri ubu buzima Senga, Kora, Terimbere unagire ubumuntu, ariko urasenga ukavuga ukaba umunebwe, ntaho uribujye kuko iyi Si aho igeze ikeneye ibyo bintu, kandi wowe ihanurire witegereza abahanuzi.”

Gahongayire akomeza avuga ko we kugeza ubu nta gitutsi yatukwa ngo kimubabaze kuko yibasiwe kenshi ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa ngo kuri ubu agiye kwiga kubaho atazikoresha nubwo abizi ko hari inshuti ze nyinshi bazihuriragaho.

Uyu muhanzi agarutse kuri ibi nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise September 6 yitiriye ibyamubayeho ubwo yapfushaga umwana we w’imfura maze akibasirwa n’abakozi b’Imana, kugeza ubwo hari n’uwamubwiye ati “ubundi umwana wawe ni gute atari gupfa?”

Biteganyijwe ko tariki 05 Ukwakira 2024, Aline Gahongayire azaba afite igitaramo yise Zahabu Gala Night, kizaba kigamije gutaramira abakunzi be no gusangira na bo mu gihugu cy’u Bubiligi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE