G.S.O de Butare na E.S Byimana byahize ibindi mu bya Robo na AI

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abanyeshuri bo mu bigo bya Groupe Scolaire Officiel de Butare ni bo bahize abandi mu marushanwa y’abanyeshuri yo ku rwego rw’Igihugu mu bijyanye no gukoresha Robo (Robotics) na ho abo kuri Ecole de Sciences de Byimana baba aba mbere mu bijya n’imishinga y’Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (Artificial Intellligence (AI).

Ni amarushanwa yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2025, mu Ntare Conference Arena.

Ni amarushanwa abaye ku nshuro ya 3 aho abo banyeshuri bahatanye no mu bigo by’amashuri bitanu byo muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abaturutse mu gihugu cya Nigeria.

Ganza Karambizi Arsene umwe mu banyeshuri ba Ecole de Science de Byimana, yasobanuye ko umushinga bakoze ugatsinda ugamije gukemura ibibazo mu buhinzi.

Ati: “Twakoze AI, ni ikoranabuhanga ushyira muri telephone yawe, ugashyiramo ifoto y’igihingwa igasobanura indwara gifite n’uko wayivura.”

Yavuze ko babitekerejeho kubera ko hari abahinzi benshi batabona uburyo bwo kurwanya indwara mu bihingwa.

Irakoze Divin wiga muri G.S Officiel de Butare yasobanuye ko umushinga wabo wari ugamije gufasha abakora ubushakashatsi munsi y’amazi.

Yagize ati: “Abantu bakora ubushakashatsi munsi y’amazi biba bigoranye bashobora no guhura n’inyamaswa zikabarya. Umushinga wacu kwari ukwinjizamo agakoresho k’ikoranabuhanga kakaba kakwereka aho ugiye n’ibyo wahurirayo na byo.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi Bwibanze (REB) Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko ababyeyi n’abarimu banyuzwe no kubona imishinga yamuritswe mu marushanwa y’umwaka wa 2025.

Yagize ati: “Ababyeyi n’abarimu banejejwe n’imishinga y’ikoranabuhanga rigezweho yamurutswe mu mishinga yibanda ku bya robo, ikotanabuhanga n’uburezi buhambaye binyuze mu guhanga udushya. Aba bana b’abahanga barimo gutegura inzira y’ahazaza heza hayobowe n’ikoranabuhanga mu burezi.”

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yashimangiye ko ayo marushanwa atanga umusaruro mwishi, kandi hari gahunda yo kuyagura mu bigo bitandukanye.

Yagize ati: “Ubu ngubu turashaka ko amashuri menshi ashobora kujya mu bijyanye na Robots na AI.”

Abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu gukora za robots

Minisitiri Nsengimana avuga ko hakiri imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byakwifashishwa mu iryo koranabuhanga.

Uretse Abanyarwanda hari n’ibindi bigo bitatu byaturutse muri Nigeria, bose baka barushanyijwe hagamijwe kureba uko abanyeshuri bahagaze mu bijyanye n’ubumenyi bwo gukoresha Robotics na AI.

Abanyeshuri ba G.S Officiel de Butare batsindiye itike yo kuzajya mu marushanwa y’ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Ecole de Science de Byimana bo bazitabira amarushanwa azabera mu Busuwisi mu mezi ari imbere.

Aya marushanwa yiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’, yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko. Yateguwe mu gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM].

Yateguriwe gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM), yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko, ay’uyu mwaka akanba yitabiriwe n’abanyeshuri basaga 250 baturutse mu bigo 25 byo hirya no hino mu gihugu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 2, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE