Frank Spittler Torsten ntazakomeza gutoza ikipe y’Igihugu “Amavubi “

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umutoza w’Umudage, Frank Spittler Torsten, yatandukanye n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma yo kunaniranwa na FERWAFA mu biganiro byo kongera amasezerano yarangiranye n’itariki ya 31 Ukuboza 2024.

Mu itangazo FERWFA yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 yavuze ko nyuma y’ibiganiro bitandukanye hafashwe umwanzuro wo kutongerera amasezerano y’akazi Frank Spittler Torsten wari Umutoza w’Amavubi.

FERWAFA yavuze ko izatangaza umutoza mushya mu gihe kitarambiranye.

Mu Ukwakira 2023, ni bwo Umudage Torsten Frank Spittler yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, asimbuye Carlos Alos Ferrer.

Uyu mugabo yari yarahinduye byinshi mu Ikipe y’Igihugu ndetse yigarurira imitima y’abakunzi benshi ba ruhago aho ku nshuro ya mbere yafashije Amavubi kubona amanota umunani mu mikino yo gushaka itike cya CAN 2025, ibitarakozwe n’undi mutoza wese.

Mu mwaka umwe yari amaze atoza “Amavubi “Torsten azibukirwa kuba ari we mutoza w’Amavubi atsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Agiye nta tike n’imwe ahesheje iyi kipe mu marushanwa mpuzamahanga, haba mu gikombe cya Afurika cya 2025, ndetse n’icyo mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu muri Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024).
Mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine ndetse atakaza indi ine.

Asize Ikipe y’u Rwanda ku mwanya wa 124 yarayikuye ku wa 130, akaba yaranatumye kugeza ubu Amavubi ayoboye mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Torsten Frank Spittler ntazakomeza gutoza ikipe y’igihugu Amavubi
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE