FPR- Inkotanyi yarashishoje ikura umugore ku ishyiga

Bamwe mu bagore bari mu Nzego z’ibanze bavuga ko FPR- Inkotanyi yashishoje igakura umugore ku ishyiga ikamujyana mu ishuri, ikwiye kubishimirwa kuko ubu umugore ari mu nzego zifata ibyemezo mu byiciro bitandukanye.
Babitangarije mu nteko rusange ya gatatu y’abagize Urugaga rw’abagore mu nzego z’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, akaba kandi ari umugore umaze imyaka 18 mu Nzego z’ibanze, Nyirandayisabye Christine avuga ko ashimira FPR- Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarangiza igashishoza ikavana umugore ku mashyiga akagana ishuri, ubu akaba ari mu bikorwa biteza imbere Igihugu.
Ati: “Kuba ndi hano ni ukubera FPR- Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, barangiza bagashishoza bagatuma tugana ishuri tukiga, kuko iyo bataba bo n’iri huriro ry’abagore dukora mu Nzego z’ibanze ntiriba ririho, kuko kwiga kwacu ntibyari gushoboka.”
Uwibambe Consolee ushinzwe gahunda yo kurwanya ubukene mu Ntara y’Amajyepfo, umaze imyaka isaga 30 ari mu Nzego z’ibanze, nawe ahamya ko FPR- Inkotanyi yavanye umugore ku ishyiga, kuko ubu utari mu nzego za Leta ari no mu bindi bimufasha kwita ku iterambere ry’umuryango we.
Ati: “Jyewe ndabihamya ko FPR- Inkotanyi yatuvanye ku ishyiga, kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, washakaga umugore cyangwa umukobwa warangije amashuri yisumbuye ukamubura wanamubona ukagira ngo yarangije kaminuza kubera ko byari ibitangaza ku mubona”.
Ariko ubu turi mu N zego z’ibanze no muzindi nzego zifata ibyemezo, ndetse ubu urabona umugore mu bucuruzi, ukamubona mu miyoborere ukamubona mu buganga no mu bindi bikorwa bizamura iterambere ry’Abanyarwanda.”
Bose bahuriza ku kuba bavuga ko, nyuma yo kuvanwa ku ishyiga, bafite gahunda yo gukomeza gushyigikira Leta mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, kandi bagakomeza kubishishikariza n’abandi bagore gukomeza intambwe yo gufasha igihugu kuzamuka mu iterambere.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, akaba nawe ahamya ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR- Inkotanyi yashishoje ikazamura umugore wari warahejejwe inyuma mu bikorwa bitandukanye bifasha igihugu gutera imbere
Ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umugore yakuwe mu bwigunge, abasha kwiga bituma ubu hari abagore bari mu Nzego z’ibanze no mu zindi zitandukanye zifite aho zihurira n’iterambere ry’Igihigu. Rero mpereye ku mahirwe Leta yaduhaye nkaba nsaba Abagore bari mu Nzego z’ibanze gushishikariza abakobwa gutinyuka bakinjira mu nzego z’ibanze no mu zindi zifata ibyemezo kuko igihugu cyabahaye amahirwe.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, akaba akomeza asaba kandi abagore bari mu Nzego z’ibanze no mu zindi zitandukanye, kugira uruhare rufatika mu kwita no gukemura ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango atuma hari abana bata ishuri, abandi bakava mu miryango yabo bakajya kuba mu buzima bwo mu muhanda, nyamara bakabaye biga bakagirira igihugu akamaro.



