Finn Lorenzo yegukanye umudali wa zahabu mu Isiganwa ry’abahungu U 23 (Amafoto)

Umutaliyani Finn Lorenzo w’imyaka 18 yegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kwegukana isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 27 ku ntera y’ibilometero 164,6.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, hakinwe umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali ku nshuro ya 98, ahakinwe amasiganwa yo mu muhanda (Road Race) mu bahungu bari munsi y’imyaka 23 barushanwa ku ntera y’ibilometero 164,6.
Abakinnyi bahagurukiye kuri Kigali Convention Centre bafata umuhanda ujya i Nyarutarama [mu Kabuga] banyuze ku Gishushu (RDB), bakase bagana kuri Kigali Golf Club, bazamuka bagana Kimicanga ku buryo bazamutse mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura [Kwa Mignonne], bakomeje bongera kunyura kuri KCC.
Iyi ntera ni yo bazengurutse inshuro 11, hareshya na kilometero 164,6.
Habura ibilometero bitanu Umutaliyani Finn Lorenzo
yafashe icyemezo cyo gukoresha imbaraga nyinshi asiga Jan Huber mu gihe bazamukaga kuri MINAGRI.
Basigaje ibilometero bibiri bya nyuma, uwo mukinnyi w’Umutaliyani yongereye imbaraga azamuka mu muhanda w’amabuye wa Kimihurura ndetse ashyiramo amasegonda 24 hagati ye na Jan Huber wari umukurikiye.
Uyu mukinnyi yageze kuri Kigali Convection Center ari we uri imbere maze yegukanye isiganwa, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 57 n’amasegonda 27.
Umudali wa Feza, w’umwanya wa kabiri, wegukanywe na Huber Jan wo mu Busuwisi asizwe amasegonda 31.
Ni mu gihe umudali w’umuringa uhabwa umukinnyi wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Autriche, Schrettl Marco, wasizwe umunota n’amasegonda 13.
Finn Lorenzo ni we wari watwaye umudali wa Zahabu mu isiganwa ry’abatarengeje imyaka 19 rya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Zurich mu 2024, ndetse i Kigali ni we wari umukinnyi muto mu batarengeje imyaka 23.
Mu Banyarwanda bane bakinnye isiganwa ry’abahungu batarengeje imyaka 23, Niyonkuru Samuel ni we wenyine wasoje aho yabaye uwa 50 mu bakinnyi 56 basoje, aho yasizwe iminota 16 n’amasegonda ane n’uwa mbere.
Shampiyona y’Isi y’Amagare izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, hakinwa Umunsi wa karindwi ari na wo ubanziriza uwa nyuma.
Guhera mu gitondo, saa mbiri n’iminota 20, hazaba isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 19, bazakora intera y’ibilometero 74 kugeza saa yine na 40.
U Rwanda ruzahagararirwa na Masengesho Yvonne ari kumwe na Uwiringiyimana Liliane.
Guhera saa sita n’iminota 5 hazaba isiganwa ry’abagore bazakora intera y’ibilometero 164,6 kugeza saa kumi n’iminota 45.
U Rwanda ruzahagararirwa na Ingabire Diane, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaverine na Nzayisenga Valentine.











Amafoto: TUYISENGE Olivier