FIFA yakuriyeho ibihano Kiyovu Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yakuriyeho ibihano by’imyaka itatu yari yarafatiye Kiyovu Sports byo kutandikisha abakinnyi kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano bari baragiranye.
Mu mwaka ushize w’imikino 2024/25, ni bwo Kiyovu Sports yahanishijwe kutandikisha abakinnyi bashya kubera abari abakozi barayireze muri FIFA bayishinja kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni ibihano byakomye mu nkokora urucaca kuko hari abakinnyi yari yarasinyishije amasezerano ariko ntibemererwe gukina kuko ikipe itari yemerewe kubandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma yo gukemura ibyo bibazo byose, ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, FIFA yandikiye Kiyovu Sports ibaruwa iyimenyesha ko yakuriweho ibihano yari yarafatiwe ihabwa uburenganzira bwo kwandikisha abakinnyi bashya yaba abavuye hanze y’Igihugu cyangwa ab’imbere mu Gihugu.
Iyi kipe itozwa Haringingo Francis Christian iheruka gutangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2025/26.