FERWAFA yunze mu rya Rwanda Premier League yanga ubusabe bwa APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryanze ubusabe bwa APR FC bwo gusubikisha umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona ifitanye na Police FC cyanzwe na Rwanda Premier League.
Tariki ya 1 Ukuboza APR FC yandikiye FERWAFA, ivuga ko kubera ubucucike bw’imikino myinshi yari yemeranyije na Police FC ko umukino zifitanye ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza wasubikwa, ndetse n’icyifuzo cyamenyeshejwe Rwanda Premier League ariko ikagitera utwatsi.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Kalisa Adolphe Kamarade yasubije ibaruwa y’ikipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko ntaho babona ikosa ku cyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League cyo kutemera basubikirwa uyu mukino.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yifuzaga ko wasubikwa mu kwitegura neza Rayon Sports, uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Kuri Stade Amahoro.
Icyo imibare ivuga mbere y’uko APR FC ihura na Police FC mu mukino w’umunsi wa 12
APR FC yatsinze imikino ine, inganya umwe muri itanu iheruka gukina mu gihe Police FC yatsinzwe imikino itatu, itsinda ibiri muri itanu iheruka gukina muri Shampiyona.
Mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo itatu, Police FC itsinda umwe, zinganya umwe usigaye.
Kuri ubu, Police FC ifite amanota 18 ku mwanya wa kane, irusha rimwe APR FC ya gatanu.

