FERWAFA yahinduye amategeko azagenga igikombe cy’intwari 2025

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amategeko ya tombola y’irushanwa ry’Intwari ry’uyu mwaka azaba atandukanye n’uyu mwaka ushize wa 2024.

Kuri iyi nshuro tombola muri uyu mwaka ikipe ya mbere mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2024/2025 izahura n’iya kane, mu gihe iya kabiri izakina n’ikipe ya gatatu.

Mu mwaka ushize, ikipe ya mbere yari yahuye n’iya gatatu maze iya kabiri ihura n’iya kane, ahanini bikaba byari byakozwe ngo amakipe ya Rayon Sports na APR FC adahita ahura hakiri kare.

Muri uyu mwaka, Rayon Sports ya mbere izahura na Police FC ya kane, mu gihe As Kigali ya gatatu izakina na APR FC ya kabiri, mu mikino iteganyijwe tariki 28 Mutarama kuri Kigali Pelé Stadium.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho nta gihindutse uzakinirwa kuri Stade Amahoro

Mu mwaka ushize wa 2024 iri rushanwa ryari ryegukanywe na Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.

APR FC izisobonura na AS Kigali
Rayon Sports izahura na Police FC
Police FC ni yo yegukanye igikombe cy’Intwari cya 2024 itsinze APR FC Ibitego 2-1
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE