FERWAFA izakoresha ingengo y’imari isaga miliyari 15,2 Frw mu 2025

Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2025 ingana na 15.297.147.920 Frw.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025, muri Marriott Hotel cyitabirwa n’abanyamuryango b’iri Shyirahamwe.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yahaye ikaze abitabiriye iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe, hakurikiraho kureba ko abanyamuryango batumiwe bitabiriye nk’uko amategeko abiteganya.
Komiseri ushinzwe Imari, Rugambwa Jean Marie, yagaragarije abanyamuryango uko ingengo y’imari ya 2024 yakoreshejwe, ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka wa 2025.
Mu byo yagaragaje harimo 292.532.211 Frw, ari kuri konti ya FERWAFA, azaherwaho mu bikorwa biteganyijwe mu 2025.
FERWAFA iteganya ko izakoresha 15.297.147.920 Frw, harimo amafaranga azava muri Minisiteri ya Siporo, muri CAF, muri FIFA, muri Paris Saint-Germain, ayinjijwe ku bibuga, ababereyemo imyenda FERWAFA, mu bikorwa remezo byayo ndetse n’ibindi.
Muri ayo mafaranga harimo miliyari 7,96 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,53 Frw agakoreshwa mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 4,79 Frw azaba igishoro mu bikorwa birimo kubaka ibibuga bine no gushinga radiyo na televiziyo by’iri shyirahamwe.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka ibi bibuga bizatangira vuba kandi bikarangira kare.
Ati “Umushoramari twamaze kuvugana, byose biri ku murongo. Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha [Werurwe 2025], imirimo iratangira kandi muri Kanama 2025, byose bizaba byarangiye nta kibazo.”
Ku bijyanye no gushinga Radiyo na Televevision Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe, yavuze ku bari gutangira kwegeranya ubushobozi kugira ngo mu gihe runaka, izajye itanga “amakuru yizewe kandi y’umwimerere.”
Muri ayo mafaranga hari andi yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago ni ho hakubiye miliyari 4,98 Frw agenewe amakipe y’Igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2025 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 n’icy’Isi cya 2026.
Muri iyo nteko rusange idasanzwe kandi hatowe Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora irimo Gasasira Jafari, Murekatete Fifi, na Me Nsengimana Jean d’Amour.



