FERWABA yagaragaje gahunda y’amarushanwa n’ibikorwa Biteganyijwe muri uyu mwaka

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryashyize hanze gahunda irambuye y’amarushanwa n’ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka mushya w’imikino wa 2025.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri BK Arena aho FERWABA yari ihagarariwe na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa, Munyangaju José Edouard, n’Umujyanama mu bya Tekinike, Mugwaneza Claudette.

Abajijwe ku bijyanye no kuba Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball yakora kinyamwuga, Munyangaju José Edouard, yavuze ko hari ibikiri gukorwaho mbere y’uko bishyikirizwa abanyamuryango.

Ati: “Mu mwaka wa 2026 twakabaye turi mu murongo wo gushyiraho Shampiyona yabigize umwuga mu Rwanda. Bigaruka kuri ibi biri gukorwa byo kugerageza gufasha abantu gukora kinyamwuga. Ni ho bitangiriye, ariko umusaruro nyawo uzagaragara bimaze gushyikirizwa abanyamuryango.”

Ku mpamvu FERWABA yakuyeho ikipe ya Flame BBC mu makipe azakina icyiciro cya mbere cy’abagabo uyu mwaka bitewe n’uko yananiwe kugaragaza ko ifite miliyoni 100 Frw izifashisha mu bikorwa byayo.

Visi Perezida Mugwaneza yagize ati: “Ni icyemezo cy’abanyamuryango kuko umwaka ushize twahuye n’ibibazo by’amakipe atandukanye azamuka avuye mu cyiciro cya kabiri, ugasanga atangiye afite imbaraga ariko byageramo hagati ugasanga ikipe isigaranye nk’abakinnyi batanu, umutoza yagiye kubera kubura amikoro, kubera kubura imishahara baba babemereye.”

Yakomeje agira ati “Abanyamuryango bihitiyemo ko ikipe igiye kuzamuka igaragaza nibura ko ifite miliyoni 100 Frw, uko izajya ihemba n’aho amafaranga azajya ava. Flame ntiyabyubahirije kugeza ku wa Gatanu ushize, ni yo mpamvu yakuwe mu makipe azakina. Ubu iyi kipe izongera gukina mu cyiciro cya kabiri.”

Shampiyona y’abagabo yatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, izasozwa ku wa 29 Kamena mu gihe iy’abagore itangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama naho imikino ibanza izarangire tariki ya 4 Gicurasi, iyo kwishyura izasozwa ku wa 26 Kamena 2025.

Ku bijyanye n’amarushanwa ateganyijwe muri uyu mwaka, Mugwaneza yagize ati: “Andi marushanwa ategurwa na UGB ifatanyije na Federasiyo, kugeza ubu UGB ntiraduha uburyo irushanwa rizabamo ni yo mpamvu tutayishyize ku ngengabihe yacu. Ariko nka Heroes Tournament izitabirwa, izakinwa n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru, mu cyumweru gitaha.”

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 25, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE