FC Bayern Youth cup 2023: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Kabiri

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya “FC Bayern Youth Cup 2023” rihuza “Academy” za FC Bayern Munich ziri hirya no hino ku Isi, ryisanze mu itsinda rya kabiri, aho iri kumwe na Nigeria, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 19 Ukwakira 2023, ni bwo mu Budage habaye tombala igaragaza uko Academy za Bayern Munich zo hirya no hino ku Isi zizahura mu irushanwa ry’abato “FC Bayern Youth cup” ribaye ku nshuro ya 10.
Itsinda rya Mbere rigizwe n’u Budage, Mexique, u Buhinde na Argentine, mu gihe itsinda rya kabiri ririmo u Rwanda, Nigeria, Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ikipe ihagarariye u Rwanda iratangira iri rushanwa ikina na Nigeria, kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 ukwakira 2023, ari na wo munsi ritangirizwaho ku mugaragaro. Iryo rushanwa rizitabirwa m’abakinnyi 80.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabirye iri rushwanwa, nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rusinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yo kwamamaza “Visit Rwanda” mugihe cyi’myaka itanu aho izafasha Rwanda guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bakiri bato.

SHEMA IVAN