EXPO ya 2023 ishobora kuzabera i Gahanga-MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), barizeza ko mu mwaka utaha nta gikwiye kuba kibuza ko imurikagurisha mpuzamahanga ryatangira kubera i Gahanga, ibi bigatuma iri murikagurisha rijya ku rwego rukomeye muri Afurika.
Ku rundi ruhande kandi ngo imyaka 25 imurikagurisha rimaze riba, risize ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kumenyekana no gukundwa kurushaho.
Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 25 risozwe, urujya n’uza ni rwose, abantu bakaniyongera uko amasaha yicuma.
Usibye abahaha ibikoresho bitandukanye, hari n’abasaba amakuru ku bicuruzwa bishya ndetse na serivisi zinyuranye ziri muri iri murikagurisha.
Abarisura bavuga ko uko imyaka ishira ari nako hakomeza kwiyongera ibicuruzwa na serivisi birimo n’ibikorerwa mu Rwanda, mu gihe mu myaka yashize imurikagurisha ryibandagamo cyane ibiva mu bihugu byo hanze.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 25 ryatangiye tariki 26 Nyakanga rikaba risojwe kuri iyi taliki ya 16 Kanama 2022.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, ashimangira ko uko imyaka ishira rigenda rigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu muri rusange.
Ku birebana no kwagura aho imurikagurisha ribera, biteganyijwe ko mu mwaka utaha igice cya mbere kizaba cyuzuye rigatangira kubera i Gahanga. Perezida w’urugaga rw’abikorera, Robert Bafakulera ashimangira ko kwagura aho imurikagurisha ribera bizarishyira ku rundi rwego.
Kuva imurikagurisha ryatangira kuba mu mwaka wa 1997 ryitabirwaga n’abamurika babarirwa mu 100, bakaba baragiye bazamuka bagera hafi muri 500 ari nako abarisura nabo bageze ku bihumbi 350 bavuye ku bihumbi 100.
Umwaka wa mbere w’imurikagurisha hinjiye miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu mwaka wa 2021 hinjiye miliyari 1.654.5. z’amafaramga y’u Rwanda.

RBA