Euro 2024: Espagne yegukanye igikombe cya kane yandika amateka (Amafoto)

Ikipe y’igihugu ya Espagne yegukanye igikombe cy’u Burayi cyaberaga mu gihugu cy’u Budage nyuma yo gutsinda u Bwongereza ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024 ku kibuga Olympiastadion mu Mujyi wa Berlin mu Budage.
Umukino watangiranye imbaraga amakipe yombi akinira mu kibuga hagati, ariko kugera imbere y’izamu ku mpande zombi bigakomeza kugorana kubera ubwugarizi bwari buhagaze neza.
Ku munotwa wa 25, u Bwongereza bwashoboraga kubona igitego binyuze ku guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Espagne, ariko kutumvikana neza kwa Harry Kane na Kobbie Mainoo bituma bakiza izamu.
Ishoti rya mbere rigana ku izamu muri uyu mukino ryabonetse nyuma y’iminota itatu, ubwo Fabian Ruiz yageragezaga guterara ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Jordan Pickford akawufata.
Phil Foden yateye umutwe mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, ariko umunyezamu Unai Simon awukuramo ndetse kinarangira ari 0-0.
Mu gice cya Kabiri, Espagne yakomeje gusatira maze ibona igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 46, ubwo Lamine Yamal yatangaga umupira kuri Nico Williams yari ahagaze neza na we ahita ashyira mu rucundura.

Iki gitego cyongereye imbaraga iyi kipe yongera kubona andi mahirwe ubwo Nico Williams yateraga umupira ntiyawuhamya neza ufatwa na Dani Olmo wawuteye hanze.
Iyi kipe kandi yabonye andi mahirwe ku munota wa 45 ubwo Nico Williams yongeraga guterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko rikanyura hafi y’izamu gato.
U Bwongereza bwishyuye igitego ku munota wa 72, ubwo Bukayo Saka yazamukanaga umupira akawohereza mu rubuga rw’amahina, usanga Jude Bellingham awuhereza Cole Palmer wahise atera ishoti mu izamu.
Ku munota wa 86 Espagne yabonye ikindi gitego cyaturutse kuri Marc Cucurella wohereje umupira mu rubuga rw’amahina ugasanga Mikel Oyarzabal wagiyemo asimbuye Alvaro Morata ahagaze neza awutereka mu izamu.
Umukino warangiye Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 yegukana igikombe cy’u Burayi ku nshuro ya kane mu mateka.
Ibindi bitatu birehuka Espagne yabitwaye 1964, 2008 na 2012.
Espagne yahise ica agahigo ko kuba ari cyo gihugu gifite ibi bikombe byinshi, imbere y’u Budage bufite bitatu.
Muri iri rushanwa umukinnyi ukinira muto mwiza yabaye Lamine Yamal ukinira ikipe y’igihugu ya Espagne, umukinnyi mwiza yabaye Rodri nawe ukinira ikipe y’igihugu ya Espagne Hagati yugarira mugihe umukinnyi watsinze ibitego byinshi yabaye Daniel Olmo w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne watsinze ibitego bitatu.
Ni inshuro ya kabiri yikurikiranya u Bwongereza butsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi, yaherukaga 2021 batsindwa n’u Butaliyani penaliti 5-3.



