EU yemereye u Rwanda inkunga ya miliyari 60 Frw azashorwa mu nganda zikora imiti

Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibuhugu by’Uburayi (EU) inkunga ya miliyari 60 y’Amafaranga y’u Rwanda (hafi miliyoni 40 z’amayero) yo guteza guteza imbere inganda zikora imiti, guteza imbere imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubuzima no kubona ibikoresho by’ubuvuzi bihendutse.
Byagaragarijwe mu nama y’iminsi ibiri, yiga ku guteza imbere ubuzima mu Karera k’Afurika y’Iburasirazuba (Africa Pharma & Biotech Conference 2024) irimo kubera i Kigali.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyo nkunga igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima by’umwihariko mu mishinga ine y’ingenzi irimo ubushakashatsi ku bikoresho by’ubuvuzi, mu iterambere ryabyo, gutanga ubumenyi bubyerekeyeho muri za kaminuza, n’amashuri ya Tekeniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), kwihangira imirimo, no gushyiraho amabwiriza abigenga.
Yavuze gutera inkunga u Rwanda biri muri gahunda yo gushyigikira urwego rw’ubuzima mu bihugu by’Afurika EU ikorana na byo, hibandwa ku guteza imbere inganda z’ibikoresho by’ubuvuzi ndetse no gufasha abantu kubona inkingo, ubuvuzi ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika n’u Rwanda rurimo.
Ati: “Uyu ni umwanya mwiza w’itsinda rya EU bakorana n’u Rwanda, bagamije gushyigikira intego za EU ku Isi, aho ibihugu biyigize birimo u Bufaransa, Suwedi, u Budage n’u Bubiligi biyigikiye.”
Yunzemo ati: “Uyu mushinga uzafasha u Rwanda kugera ku cyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cy’Ubuzima mu Karere ruherereyemo, aho ruzaba rufite ibikoresho by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga bigezweho, kandi bizanafasha mu gushyiraho uburyo bwo kwikorera imiti n’inkingo mu gihugu imbere.”
Iyo nkunga ya EU ije isanga mu Kerere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo hari ikibazo cy’ibura ry’imiti aho usanga ibihugu byinshi mu bikoresho by’ubuvuzi bitumizwa hanze, bigatuma ubuvuzi buhenda bityo indwara zikibasira abaturage babyo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko iyo nkunga izatuma bahangana n’icyo kibazo.
Ati: “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba igicumbi cy’ubuvuzi mu rwego rwo gufasha abantu kubona imiti bakeneye baba abo mu Rwanda n’ab’ahandi muri Afurika. Uyu munsi twasinye amasezerano, azafasha mu ikorwa ry’imiti no gukemura ikibazo cy’ubusumbane bwo ku Isi mu rwego rw’ubuvuzi kandi tukaba tubifashijwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi”.
Uwo mushinga wo guteza imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda no gukora ubushakashatsi muri urwo rwego, ugamije kubakira ubushobozi abarukoramo.
Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa n’inzebere mu buvuzi zo mu bihugu by’u Burayi birimo izo mu Bufaransa, Suwedi, izo mu Kigo Mpuzamahanga cy’Abadage GIZ, Ikigo cy’igihugu cy’u Bubiligi gishinzwe iterambere (Enabel), bazafatanya na bagenzi babo b’abaganga b’Abanyarwanda.





