EU ishobora gukuba 2 inkunga itera Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko watangiye kugenzura uko wakuba kabiri inkunga utera ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda byo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Muri gahunda ikiri mu nyigo, biteganywa ko EU ishobora gutera inkunga Inzego z’umutekano z’u Rwanda ingana na miliyoni 40 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 56.
Bamwe mu bakozi ba EU babihishuriye igitangazamakuru cya Bloomberg ariko basaba ko batagaragazwa kuko badafite ububasha bwo kuvugira uyu Muryango mu itangazamakuru.
Ni amakuru ahishuwe nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2022, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza kuba EU yarageneye inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 22.6, yo gushyigikira ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Iterabwoba ry’ibyihebe byibumbiye mu mutwe wa Kiyisilamu Ansar al-Sunna, byadindije iterambere ry’umushinga w’Ikigo TotalEnergies SE wo kubyaza umusaruro ingufu za gaze, ufite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.
Nyuma y’uko iryo terabwoba rigabanyutse kubera ibikorwa Inzego z’umutekano z’u Rwanda zafatanyijemo n’iza Mozambique, Guverinoma y’icyo gihugu ikomeje gusaba TotalEnergies gusubukura umushinga wayo witezweho kuba igisubizo kirambye mu gutanga ingufu zituruka kuri gaze.
Ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byigaruriye Intara ya Cabo Delgado bikaba n’uyu munsi bigerageza kongera kubura umutwe, ari na yo mpamvu EU yiteguye gusohora akayabo mu gushyigikira intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubirwanya.
Abo bayobozi ba EU bahishuye ko ibihugu bihuriye muri uyu Muryango bitegerejweho kugirana ibiganiro mu byumweru bike biri imbere kandi ngo ibihugu bikomeye muri uwo muryango bishyigikiye iyo gahunda.
Ni gahunda izarushaho gutanga icyizere ku mushinga wa Total Energies ubonwa nk’igisubizo kirambye mu gukemura ibura ry’ingufu zituruka kuri peteroli mu bihe biri imbere.
Inkunga yagenewe inzego z’umutekano z’u Rwanda ni yo ya mbere ishyigikira ibikorwa bya gisirikare EU yarekuye ivuye mu kigega cy’u Burayi cyo kwimakaza amahoro kirimo milliyari 5 z’Amayero.
Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiraga ibikorwa byo guhashya ibikorwa by’iterabwoba kugeza uyu munsi, ibyihebe byambuwe ubutaka byakoreragaho ndetse ubu bikomeje gukurikiranwa mu duce twose byagiye bihungiramo.
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ko zikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro arambye muri iyo Ntara ikize ku mutungo kamere urimo na gazi icukurwa.
Ibyihebe byigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017, ibikorwa by’iterabwoba bikaba bimaze guhitana abaturage barenga 5,700 mu gihe abasaga 800.000 bari barahunze ibyabo.
Inkunga itanzwe mu gihe Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM) zikomeje gusubira mu bihugu zaturutsemo kuko manda yazo irimo kurangira.
Abenshi bamaze gutaha, Botswana na Lesotho bikaba byarakuyeyo ingabo muri Mata naho Angola na Namibia byiteguye kubacyura vuba. Afurika y’Epfo na yo iri ku rugero rwa nyuma rwo gukurayo abasirikare bayo.
Bivugwa ko mu byumweru bishize u Rwanda rwongereye abasirikare n’abapolisi boherejwe muri icyo gihugu abarenga 2000 mu kuziba icyuho cy’izo ngabo zirimo gutaha.