Etincelles FC yatsinze Rayon Sports yitegura Umunsi w’Igikundiro

  • SHEMA IVAN
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 4
Image

Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kanama 2025.

Wari umukino wa gatatu Gikundiro ikinnye muri gahunda ya Rayon Week itegura Umunsi w’Igikundiro.

Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana bikomeye nta buryo bw’ibitego buboneka.

Ku munota wa 40, Ntarindwa Aimable yakoreye ikosa Niyonkuru Sadjati umusifuzi atanga coup franc.

Yatewe neza cyane na myugariro Ndonga Bivula Gedeon wari kure cyane y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Mugisha Yves ntiyamenya aho umupira unyuze, atsinda igitego ku munota wa 41.

Igice cya mbere cyarangiye Etincelles FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Gikundiro yagarukanye imbaraga itangira gukina isatira ishaka icyo kwishyura ariko abakinnyi b’iyi kipe y’i Rubavu bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye Etincelles FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 uba uwa mbere itsinzwe muri itatu yakinnye muri Rayon Week.

Umukino wa mbere Gikundiro yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 i Nyanza, mu gihe ku wa Gatatu yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.

Umukino utaha ni uwo izakiramo Young Africans SC ku wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, muri Sitade Amahoro.

Ni umukino uzaherekeza ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, iyi kipe itegura buri mwaka igamije kwereka abafana bayo abakinnyi izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Rayon Sports ni yo izakira umukino wa mbere kuri Stade Amahoro
  • SHEMA IVAN
  • Kanama 9, 2025
  • Hashize iminsi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE