Ethiopia yigiye gukira ibikomere ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamaze iminsi ijana gusa, yasize abagore bari hagati 100,000 na 250,000 bafashwe ku ngufu, ndetse nyuma yayo impinja hagati ya 2,000 kugeza 10,000 zavutse ku bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu.
Ibi byahungabanyije benshi mu bafashwe ku ngufu bagira ibikomere ariko nyuma baza gufashwa kubikira binyuze mu kwishyira hamwe mu matsinda atandukanye bakaganira ku byababayeho, bagahumurizanya ndetse bakungurana ibitekerezo by’uburyo bataheranwa n’agahinda ahubwo bakiteza imbere ari na byo byabafashije gukira ibikomere.
Aha niho abahungababanyijwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara yari ihuje Ingabo za Ethiopia n’izo mu Ntara ya Tigray yatangiye mu mpera za 2020, batangiye urugendo rwo kwigira ku Rwanda uko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakize ibikomere.
Itsinda ryigiye ku Rwanda rigizwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abaganga, abanyeshuri mu by’ubuvuzi, abakorerabushake, ndetse n’ababana n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Bamwe muri bo bari barumvise uburyo abagore bishyira hamwe mu Midugudu batuyemo bakaganira bafashanya gukira ibikomere, bituma nabo bafata iyambere mu gushinga Umuryango muri Tigray wa ‘Helpful Active Listening’ (HAL) bahurira hamwe na bo bakungurana ibitekerezo.
Iri tsinda ryaganiriye n’abagore babiri mu Rwanda bagize uruhare mu mishinga yo guhuza abantu mu rwego rwo kubafasha no kubereka inzira bakoresheje, na bo ngo babihuze bafashe abagizweho iingaruka n’intambara yo muri Tigray.
Adelite Mukamana ni umwe muri bo akaba n’umuhanga mu by’imitekerereze yagize ati: “Nabwiye ubuhamya bw’ibyambayeho n’abagore bo muri Tigray maze ntekereza uburyo dushobora guhuza gahunda yacu n’ibibazo byabo.
Urugero, mu Rwanda abagore ntibashoboraga kuvuga ku mugaragaro ibyababayeho, ariko bari babizi babiganira ubwabo. No muri Tigray, baracyafite isoni ku buryo abagore batanabiganira ubwabo.”
Mukamana yavuze ko mu Rwanda, amatsinda y’abagore yafashije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugarura ubumuntu no kwihesha agaciro.
Ati: “Kimwe mu bimenyetso by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ukumva ufite isoni no kwicira urubanza. Ariko niba abagore barashoboye kuvuga bakamenya ko ari cyo gituma badakira byarabafashije kuko bamenye ko uwabahohoteye yashakaga kubasiga icyasha, kubatesha agaciro n’ubumuntu, ariko iryo tsinda ribafasha kugarura ubumuntu no kumva bagifite icyubahiro.”
Babifashijwemo na Mukamana iri tsinda ryo muri Ethiopia ryateguye itsinda ribafasha gukira ibikomere rya ‘HAL’ mu gace ka Bora, ubuyobozi bwahuguye abantu 48 mu gihe cy’iminsi itanu aho bafashijwe guhangana n’ingaruka z’ihohoterwa.
Abagore bo muri Tigray bagiye bahura n’ihahamuka nyuma y’intambara ndetse yabasigiye ihungabana mu ntekerezo kandi bamwe baracyafite ipfunwe ryo kubivuga no kubiganiraho.
Mu buhamya bw’abarokotse muri Tigray, bagaragaza ko byabagizeho ingaruka nubwo batemeza ko byabayeho ahubwo bakabyegeka ku bandi.

Umwe mu bahawe izina rya ‘Bezunesh’ kubwo umutekano we, utuye mu cyaro cy’Akarere ka Bora mu majyaruguru ya Tigray, yagize ati: “Nahoraga ndakaye buri gihe.” Mfite abana umunani kandi nyuma yo kugabwaho igitero ndacyafite ibikomere.”
Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Mekelle muri Tigray bwerekanye ko muri Bora honyine abagore 570 bafashwe ku ngufu muri bo, 34 banduye virusi itera SIDA, abandi bagira ubumuga bwa burundu.
Icyakora bikekwa ko umubare w’abahohotewe ari munini ugereranyije n’uwatangajwe kuko bikekwa ko bitewe n’imyumvire y’amadini no gutinya guhabwa akato n’imiryango yabo banze kubivuga.
Bezunesh arakomeza ati: “Mbere y’intambara twari tubayeho neza,Umugabo wanjye yari umuhinzi, nanjye nita ku rugo n’abana bacu umunani ariko nyuma y’intambara byarazambye. Umugabo wanjye yishwe mbere ya Noheri muri Mutarama 2021, ubwo abantu 175 bicwaga hadasigaye numwe rero icyo gihe nanjye ubwanjye, nari mpangayitse cyane, ntongana n’abana banjye, abantu bose ntasize n’amatungo, nyuma y’igitero byari ihahamuka rikabije ku buryo abagore batasinziraga bakumva benda guturika umutwe.”
Yongeyeho ko bishoboka ko abandi bagihangayitse bitewe n’ihungabana usanga abenshi bigunze, abandi bakajya gusenga cyangwa rimwe na rimwe bakanasurana.
Blen, ni umubyeyi w’abana bane nawe amazina ye yagizwe ibanga aratanga ubuhamya ku byabaye mu ntambara nubwo nawe atagaragaza ko yahohotewe ariko azi abo byabayeho.
Ati: “Barambuye, bafata ku ngufu, baradukubita, bica abantu barenga 30. Bishe inka zacu barazirya, batwara indogobe zacu ndetse bagarutse inshuro eshatu gufata kungufu umuturanyi wanjye. Ubu ahora yicaye mu rugo umunsi wose wenyine, aba atuje ubona nta ntege afite.”
Elizabeth Kidane, umunyeshuri wiga iby’ubuvuzi uba muri Tigray ufasha abarokotse gukira ibikomere yagize ati: “Abagore ntibigeze batekereza ko ikintu nk’icyo kizababaho. Bumva bafite ipfunwe ku buryo badashobora kubivugana n’abana babo, ababyeyi babo, n’abagabo babo.”
Tigray yagoswe bikabije n’ingabo za Ethiopa na Eritrea hagati y’Ugushyingo 2020 na Ugushyingo 2022 nk’uko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ubivuga, bituma abasivili barenga 600.000 bahasiga ubuzima miliyoni zivanwa mu byabo.
Imibare igaragaza ko abagore n’abakobwa 120.000 bafashwe ku ngufu mu gihe ubuyobozi bwatangaje ko gufata ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro y’intambara.
