Ethan Kavuma yaciye amarenga ko ari we wateye inda Sheebah Karungi

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime mu gihugu cya Uganda Ethan Kavuma yasangije amafoto abamukurikira ku mbuga ze aca amarenga ko yaba ari we ugiye kubyarana n’umuhanzikazi Sheebah Karungi.
Abantu batandukanye bagiye bashyirwa mu majwi ko ari bo bagiye kuzafatanya na Sheebah inshingano z’ububyeyi, ariko bakicecekera mu gihe ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga byageze ku mukinnyi wa filime Ethan Kavuma we ntiyahisemo kubyihererana ahubwo yabyishimiye maze asangiza amafoto y’ibihe byiza yagiranye na Sheeba Karungi basanzwe ari n’inshuti.
Nubwo bimeze bityo ariko Sheebah Karungi yemeje ko atwite mu gitaramo cye cyabereye i Lugogo Cricket Oval i Kampala ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira, gusa kugeza ubu ntaratangaza umwirondoro wa se w’umwana atwite.
Icyo gitaramo cyitwaga Neyanziza (Ndashimye), yitiriye indirimbo ye yakoze iba igaruka ku gushima Imana ku byo yamukoreye ikamuha umwana.
Mu biganiro bitandukanye Sheebah yagiye akora yakunze kumvikana nk’umuntu urambiwe abantu bamubaza impamvu atarabyara kandi akumvikanisha ko hari n’igihe umuntu aba abishaka yarabibuze kandi ataranabyakira ari yo mpamvu atifuza abantu bamushyiraho igitutu bamubaza impamvu atabyara cyangwa adakora ubukwe.
Sheebah Karungi ashyize ahagaragara indirimbo Neyanziza (Ndashimye), yo gushima Imana ku bwo kuba yaramuhaye umugisha agatwita nyuma yo gutangaza ko agiye guhagarika umuziki mu buryo yawukoragamo ahubwo agakurikirana ibikorwa bye by’ubucuruzi ndetse no guteza imbere impano z’abakiri bato.