Espoir FC yamanuwe mu Cyiciro cya gatatu

Ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yamanuwe mu cyiciro cya gatatu nyuma yo gukurwaho amanota 50 y’imikino yose yakinishijemo Umunyezamu w’Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa.
Uyu mwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga ku wa 20 Gicurasi.
Wakurikiye kandi uwo guterwa mpaga eshanu kubera gukinisha umukinnyi Watanga Christian Milembe utari ufite ibyangombwa, byatumye iyi kipe y’i Rusizi itakaza umwanya wayo mu mikino ya play-offs yo gushaka amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere, uhabwa Ikipe AS Muhanga.
Kuri iyi nshuro, mu ibaruwa FERWAFA yavuze ko ishingiye ku myanzuro yo ku wa 20 Gicurasi, imenyesha Espoir FC ko “ikuweho amanota yose kuri buri mukino uyu mukinnyi yagaragayemo nk’uko biteganywa n’igika cya kabiri cy’ingingo ya 56 y’amategeko agenga amarushanwa.”
Yakomeje igira iti “Dushingiye kuri raporo z’abagenzuzi b’imikino ku mikino yanyu yose mwakinnye, twasanze uwo mukinnyi yaragaragaye ku mikino 16 mwatsinze n’imikino ibiri mwanganyije n’undi umwe mwatsinzwe.
Bityo rero tubandikiye tubamenyesha ko mukuweho amanota 50, mukaba musigaranye amanota arindwi. Tuboneyeho kubibutsa ko ikipe ya nyuma mu itsinda imanuka mu cyiciro cya gatatu nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bagabo y’umwaka w’imikino wa 2023/24.”
Iyi kipe y’i Rusizi yahise iba iya 13 amanota arindwi ndetse iba iya nyuma mu itsinda yarimo (B) iri inyuma ya Impessa FC yabaye iya 12.
Iyi kipe y’i Rusizi yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kumanuka mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.
İyi kipe kandi iherutse kwitabaza Urwego Rw’igihugu Rw’Ubugenzacyaha RIB isaba gukurikirana abagize uruhare mu gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bihimbano gukurikiranwa.