Enzo Maresca yagizwe umutoza mushya wa Chelsea

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umutaliyani Enzo Maresca watozaga Leicester City yagizwe umutoza mushya wa Chelesa asimbuye Mauricio Pochettino uherutse kwirukanwa, asinya amasezerano y’imyaka itanu azageza mu 2029 ariko ashobora kuzongerwaho undi mwaka.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi wa Chelsea kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Nyuma gutangazwa nk’Umutoza mushya wa Maresca yangarije urubuga wa Chelsea ko yishimiye gutoza iyi kipe ikomeye ku Isi kuko byari inzozi.

Yagize ati: “Gutoza Chelsea, imwe mu makipe akomeye ku Isi, ni inzozi ku mutoza uwo ari we wese. Ni yo mpamvu nishimiye cyane aya mahirwe.”

Yakomeje agira ati: “Ntegerezanyije amatsiko gukorana n’itsinda ry’abakinnyi n’abakozi bafite impano cyane kugira ngo duteze imbere ikipe ikomeza umuco gutsinda kandi ishimisha abafana bacu.”

Enzo w’imyaka 44 yamekanye cyane ari umwungiriza wa Pep Guardiola muri Manchester City mu mwaka wa Shampiyona wa 2022-2023.

Nyuma yaho yagizwe umutoza mukuru Leicester City mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/24 ndetse afasha iyi kipe kuzamura mu cyiciro cya mbere muri ‘Premier Legaue’ nyuma y’umwaka umwe gusa.

Enzo abaye umutoza wa karindwi wa Chelsea mu myaka itanu, aho yakurikiye abarimo Thomas Tuchel na Graham Potter birukanywe, Frank Lampard agahabwa ikipe by’agateganyo mu mwaka w’imikino wa 2022/23.

Mu mwaka ushize w’imikino Chelsea yatsinze imikino 27 muri 51 yakinnye, itsindwa 14 mu gihe yanganyije 10.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE