Emir wa Qatar Sheikh Tamim yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu iri imbere amwizeza kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, bwiyongera ku bwagiye butangazwa n’abandi ba Perezida mu bihugu bitandukanye bashimiye Perezida Kagame ku ntsinzi yagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kandi ku ya 1 Nyakanga yari yoherereje Perezida Paul Kagame ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda, mu gihe bizihiza imyaka 62 ishize igihugu kibonye ubwigenge.
Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.
Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$; kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaye i Doha muri icyo gihugu.
Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.
Mu 2018, Abakuru b’Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.
Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.
Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.
Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.
Muri Gashyantare mu 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’akarere na mpuzamahanga. Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame mu biro bye, Lusail Palace.