Eminem aritegura kubona umwuzukuru

Umuraperi w’imyaka 51 Eminem mu byishimo byinshi yatangaje ko umukobwa we Hailie Jade Scott w’imyaka 28 y’amavuko n’umugabo we Evan McClintock bashakanye muri Gicurasi bari mu myiteguro yo kumubyarira umwuzukuru.
Yabigarutseho mu mashusho magufi yafatanye n’umukobwa we bagaragaza ko bishimiye ko atwite, ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo nshya yahuriyemo na Skylar Gray.
Muri ayo mashusho ajya kurangira umukobwa wa Eminem, Hailie agaragara aha se umwenda wanditseho ijambo Sogokuru (Grand Father) hashushanyijeho ifoto yafashwe n’ibyuma byabugenewe (Ecography) yafotowe umwana ari mu nda.
Ni ibintu byagaragaye ko byashimishije Eminem, kuko yakomezaga kwitegereza cyane uwo mwenda umukobwa we yari amuhaye, kandi mu buranga bwe huzuyemo akanyamuneza.
Hailie ni imfura ya Eminem akaba ari na we mwana wenyine afite, nubwo atigeze abana na nyina w’umwana.
Hailie Jade na se bagaragaje ibi nyuma y’ukwezi kumwe gusa uyu mukobwa atangaje ko adakunda kumva indirimbo za se kubera ko zimutera agahinda, kuko akenshi ziba zigaruka ku buzima bwe yanyuzemo kera.