Elon Umuherwe wa Mbere ku Isi ategerejwe i Kigali

Elon Musk utegerejwe i Kigali ni umuherwe wa mbere ku Isi, umwanya yasimbuyeho Bernard Arnault, Umufaransa ufite Ikigo cy’Ubucuruzi cya LVMH.
Aya makuru yatangajwe n’Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Long Form Rwanda’ gikorera kuri murandasi. Icyakoze aya makuru nta rwego rwa Leta rurayemeza.
Mwenda yahishuye ko amakuru yayamenye nyuma yo kuvugana n’ushinzwe kureberera inyungu za Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe.
Yagize ati: “We (Floyd Mayweather) na (Manny) Pacquiao barashaka gukinira mu Rwanda mu Ugushyingo.
Umukino w’abo bombi, uba ufite agaciro ka miliyoni 200$. Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha kwa Nzeri, Elon Musk azaza i Kigali mu Ukwakira.”
Ni Amakuru kandi avuga ko yamenye biturutse ku bantu benshi mpuzamahanga baganira bityo akamenya ibyo bari guteganya.
Elon Musk yavukiye mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Yakuze ari umwana ukunda ikoranabuhanga cyane, aho ku myaka 10 yari afite mudasobwa ye ya mbere.
Ni umugabo w’imyaka 53 n’abana 7, afite sosiyete nyinshi ari na zo zatumye umutungo we utumbagira mu gihe cya vuba. Ni we nyiri SpaceX, Tesla, X yahoze ari Twitter n’ibindi bigo bikomeye.
Imigabane ye muri Tesla, muri Nyakanga 2023 yari ifite agaciro ka miliyari 107 z’Amadolari y’Amerika.
Musk afite umutungo wa miliyali 252 z’Amadorali ya Amerika, arusha miliyali 20 z’Amadorali Umuherwe Bernard Arnault, uza ku mwanya wa kabiri mu bakize ku Isi.
Uyu mugabo ntatinya kugaragaza amarangamutima ye no kwerekana uko abona ibintu.
Afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’Ubugenge n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Pennsylvania.
Musk ni umwe mu bashinze Sosiyete ikora ihererekanya ry’amafaranga mu buryo bw’Ikoranabuhanga PayPal, yaje kugurwa na eBay mu 2002 kuri miliyari 1,5 y’Amadolari y’Amerika.
Mu 2012, yinjiye mu Kigo ‘Warren Buffett’s Giving Pledge’ gishishikariza abanyemari gukoresha ubutunzi bwabo mu bikorwa by’ubugiraneza.