Eddy Kenzo agiye kujyana mu nkiko Promoter Nobart

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Umuhanzi Edirisa Musuuza, uzwi cyane nka Eddy Kenzo, yiyemeje ko agiye kujyana mu nkiko umwe mu bategura ibitaramo muri Uganda Nobart Twizire uzwi nka Promoter Nobert kubera ku mushinja ibinyoma.

Ni ibyo Eddy Kenzo yagarutseho nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Promoter Nobart yagaragaye avuga ko uretse gushaka kumwica yanagize uruhare mu rupfu rw’umuhanzi Danz Kumapeesa.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri iki cyumweru tariki 02 Ugushyingo 2025, agasobanura ko ibyo byose ari ibihuha.

Yagize ati: “Ngomba gutanga ikirego akazabisobanura neza, agatanga ibimenyetso mu rukiko. Ni byiza ko yabivuze ku mugaragaro, nsanzwe nirengagiza ibintu ariko ibirimo ubuzima bw’abantu sinabireka gutyo gusa, ngomba gutanga ikirego akazabisobanura neza.

Eddy Kenzo wakunzwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Sitya Loss’ agaragaza ko ibyo Promoter Nobert yamuvuze bikura umutima abantu kandi bikangiza isura ye ku buryo byanamwangiriza akazi ke.

Ibyavuzwe na Nobart byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki bacitsemo ibice, bamwe bavuganira Eddy Kenzo abandi bashyigikiye ibyo uyu mugabo yavuze.

Uretse kuba umuhanzi Eddy Kenzo ni umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF) akaba ari n’umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi.

Eddy Kenzo agiye kujyana Promoter Nobart mu nkiko
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 3, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE