Eddy Kenzo agiye guhatanira ibihembo bitangirwa muri Amerika

Umuhanzi wo muri Uganda Edrisah Kenzo Musuuza uzwi cyane nka Eddy Kenzo yatangaje ko ari mu bahanzi bazahatanira ibihembo bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku cyiciro cyashyiriweho abahanzi bo ku mugabane w’Afurika.
Ibihembo bya African Entertainment Awards USA, bitangwa hagamijwe guteza imbere impano n’imico nyafurika mu bice bitandukanye mu myidagaduro, harimo umuziki, Sinema, Siporo ndetse no kumurika imideli.
Umuhanzi Eddy Kenzo ni umwe mu bagize amahirwe yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bazahatanira ibyo bihembo, bigiye gutangwa ku nshuro ya yabyo ya cyenda.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yatangarije abakunzi be, inkuru y’uko yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bemerewe guhatanira ibyo bihembo muri uyu mwaka.
Yanditse agira ati: “Yemwe tsinda rya Eddy Kenzo, twashyizwe ku rutonde ruzahatanira ibihembo bya Africa Entertainment Awards USA, mu byiciro bibiri, Umuzingo mwiza muri Africa (Best African Album) no mu cyiciro cy’Umuhanzi mwiza w’umugabo muri Africa y’Iburasirazuba (Best male artist in East Africa).”
Ibi bije nyuma y’uko Eddy Kenzo yatangaje ko atazongera gushyira ahagaragara indirimbo nshya cyangwa ngo aririmbe mu bitaramo bitandukanye, ahubwo agiye gukora umuziki mu bundi buryo kandi yizeye ko abakunzi b’ibihangano bye batazicwa n’irungu, kuko bafite indirimbo ze zitari nke bakunze.
Uyu muhanzi akaba n’umujyanama wa Perezida wa Uganda mu bijyanye n’Ubuhanzi, aherutse kuvuga ko ibyo akora byose aba agerageza kwitwara neza nk’umuyobozi, kandi ko akwiye kwimakaza ubumuntu kurusha ibindi byose.
Biteganyijwe ko ibi bihembo bizatangwa tariki 9 Ugushyingo 2024, aho gutora abahanzi kuri ubu byatangiye kuva tariki 30 Nzeri 2024, bikazarangira tariki 2 Ugushyingo 2024, hakaba hazahatana ibyiciro birenga 50.
Eddy Kenzo ahatanye n’abarimo The Ben, Harmonize, Rayvanny, Marioo n’abandi mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe Blessings Album ya Eddy Kenzo ihatanye n’izirimo Ikigai Vol. 1 ya Olamide, The Year I Turned 21 ya Ayra Starr n’izindi.