EAC ntiremeza ibirego RDC ishija u Rwanda kubera M23

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kwifatira kugahanga u Rwanda irushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23, ibyo birego ntibiragira ireme imbere y’Umuryango Mpuzamahanga kuko nta gihamya ifatika  icyo gihugu kiragaragaza. 

Leta y’u Rwanda ntihwema kubitera utwatsi igaragaza ko ari umuvuno w’abayobozi ba RDC wo gushaka kwikuraho umuzigo w’inshingano bafite zo gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. 

Ndayishimiye Evariste, Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango  w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uri ku ntebe,  yavuze ko yaba we ku giti cye no ku rwego rwa EAC batarafata umwanzuro ku birego RDC ishinja u Rwanda. 

Mu kiganiro yagiranye na France 24, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Kugeza ubu ku rwego rw’Akarere, twese nanjye ndimo, ntiturafata umwanzuro ku birego RDC ishinja u Rwanda. Turimo gutegura inama izaduhuza na Perezida w’Angola  nk’umuhuza. Tuzagira amahirwe yo gusesengura no kureba ukuri gusesuye kuri ibyo bibazo.”

Perezida Ndayishimiye yemeje ko hari icyizere cyo kuba hazaboneka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ari na wo muzi w’ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu bihana imbibi.

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 weguye intwaro ugasubukura imirwano mu myaka igera ku 10 wari umaze ucwekereye nyuma yo gutsindwa, bamwe mu bari bawugize bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. 

Kugeza ubu uyu mutwe umaze kwigarurira uduce twinshi twa Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo ibarizwamo Umujyi wa Goma. 

Kubera uburyo RDC yanze kwakira ko uwo mutwe washinzwe n’Abanyekongo barimo guharanira ubwigenge n’uburenganzira bungana n’ubw’abandi mu Gihugu, byaje kurangira iciye umubano n’u Rwanda inirukana Ambasaderi warwo i Kinshasa. 

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari intambwe nziza yatewe mu biganiro bikomeje ku bibazo bya RDC n’imitwe yitwaje intwaro nubwo M23 yo yakuwemo nyuma yo kwitwa umutwe w’iterabwoba. 

Ati: “Sinavuga ko turi inyuma, turi mu rugendo rujya imbere. Ku bijyanye n’ibiganiro no kunga ibyo bihugu byombi tumaze gutera intambwe nziza, kwemera kwicarana tukabicoca na yo ni intambwe.”

Yakomeje agira ati: “Mbifata nk’intambwe nziza kubera ko hari inama zikorwa kandi nabonye ko Umuryango Mpuzamahanga nka Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ukuriye EU bose bazi urugendo rurimo gukorwa mu gushaka ibisubizo no kugarura amahoro arambye mu Karere.”

Yahishuye ko u Burundi bugiye kohereza batayo ebyiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ya RDC muri gahunda y’Ingabo zihuriweho muri EAC, aboneraho gushimangira ko u Burundi bubanye neza na RDC. 

Yagaragaje ko bitewe n’imbaraga za gisirikare zikomeje koherezwa muri RDC, n’ibiganiro birimo gukorwa, inyeshyamba zizemera gushyira intwaro hasi. 

Umukuru w’Igihugu w’u Burundi kandi yemeje ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kunozwa no gutera imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE