Dufite hafi miliyoni 5 z’inkoko – RAB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kiratangaza ko habarurwa inkoko hafi miliyoni 5 zitanga toni 20 000 z’amagi buri mwaka. RAB ivuga ko hari amatungo magufi yashyizwemo imbaraga kugira ngo ahindure imibereho y’Abanyarwanda.

Byagarutsweho na Dr. Solange Uwituze, Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri RAB, ubwo yagaragazaga ishusho y’ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda n’ingamba Leta yafashe mu gukomeza kubuteza imbere.

RAB itangaza inkoko n’ingurube ari amatungo basanze arimo kuzamuka cyane, kuko ngo ingurube n’inkoko ni yo azamura imibereho y’abaturage mu buryo bwo gukirigita ifaranga ndetse no kongera imibereho myiza.

Yagize ati: “Uyu munsi uko bihagaze dufite hafi miliyoni 5 z’inkoko. Nukuvuga mu nkoko habamo ibice Bitatu; izitera amagi, iz’inyama n’izimberabyombi, izo zose iyo tuzifatanyirije hamwe usanga zirengaho gato miliyoni 5.

Umubare w’inkoko ntabwo uzamuka cyane ariko umubare w’amagi, ufashe urugero muri NST1 muri 2017 na 2018 twari dufite toni z’amagi zigera ku 7 500.

Turangiza NST1 twari turi kuri toni 20 000 birenga, bivuze ko twikubye inshuro nyinshi ku mubare w’amagi bitewe na gahunda Leta yari yashyizemo, yo kuzana amaturagiro, gutanga inkoko z’imberabyombi kuko zibereye aborozi bato.”

Dr Uwituze ashimangira ko ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda buhagaze neza.

Ubworozi bw’amatungo magufi ni ubworozi bwose busigaye ukuyemo ubworozi bw’inka, ubw’amafi ndetse n’inzuki, ibindi byose bisigaye bikaba bibarizwa mu bwoko bw’amatungo magufi.

Akomeza agira ati: “Ku ngurube na ho bimeze neza kuko uyu munsi dufite miliyoni hafi 5 z’ingurube.

Guhera mu 2019 dufite ibigo 7 bitanga intanga z’ingurube ndetse na drone zajemo guhera mu 2021, tubasha gutanga doze 62 000 by’intanga z’ingurube zigera ku mworozi neza, akadege kakaguruka kakagwa hafi y’iwe.”

Byatumye muri rusange inkoko n’ingurube bitanga umusaruro munini cyane w’inyama.

Dr Uwituze, Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubworozi muri RAB, yavuze ko inyama z’inka zigenda zihenda.

Ni mu gihe inyama z’inkoko n’iz’ingurube ngo zo zitangiye guhenduka.

Muri gahunda ya Leta ya NST2 na gahunda ishamikiye ku yindi y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi (PSTA 5), u Rwanda rwashyize imbaraga mu bworozi bw’ingurube, inkoko ndetse n’inkwavu.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Werurwe 6, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE