DRC yasabwe gukora iperereza ku bwicanyi bwakurikiye kudeta yaburijwemo

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, (Human Rights Watch, HRW) wasabye iperereza ku “bwicanyi” bwakurikiye Kudeta yaburijwemo muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Human Rights Watch, isaba inzego za Leta ya Congo gukora iperereza ku bwicanyi burimo kwihanira ku bagerageje guhirika ubutegetsi muri Congo ku itariki 19 Gicurasi 2024.
Icyo gihe, abagabo bafite imbunda bateye urugo rwa Minisitiri w’ubukungu mbere yo kwerekeza hafi y’ingoro y’igihugu, aho Perezida Felix Tshisekedi akorera mu murwa mukuru w’igihugu Kinshasa.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa bivuga ko abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi, abandi bane baricwa. Iyo kudeta yayobowe na Chrisitan Malanga, umunyekongo ufite ubwenegihugu bw’Amerika, uri mu bishwe n’ingabo zishinzwe umutekano.
Umuryango Human Rights Watch, uvuga ko “ingabo zishinzwe umutekano zishe Malanga, mu buryo budasobanutse. Ivuga kandi ko yabonye videwo yafashwe n’abasirikare ba Congo, yerekana “abavugwaho kuba baragize uruhare muri kudeta”, barundanywa bakarasirwa hafi y’ingoro y’igihugu nkuko byatangajwe na AFP.