DRC: Guverinoma yikomye abateguye imyigaragambyo yateguwe n’abakandida

Kuri uyu wa Kabiri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yikomye imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu, kubera akajagari kagaragaye mu matora yabaye mu cyumweru gishize aho ibisubizo by’agateganyo byerekanye ko Tshisekedi ari we uri imbere.
Reuters yatangaje ko abakandida batanu biyamamarije umwanya wa Perezida bahamagariye imyigaragambyo ihuriwemo iteganyijwe ejo ku wa Gatatu izabera mu Murwa Mukuru Kinshasa.
Ariko Guverinoma yabujije iki gikorwa, ivuga ko kidafite ishingiro kandi kigamije guhungabanya inzira y’amatora mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, (CENI) yari ikirimo gukusanya ibyavuye mu matora ngo ibone uko izabitangaza.
Minisitiri w’Intebe Peter Kazadi, yabwiye abanyamakuru ko nta Guverinoma ku Isi ishobora kubyemera, bityo batazemera ko iyo myigaragambyo ibaho.
Gusa abateguye imyigaragambyo ntibahise bagira icyo bavuga kuri icyo cyemezo.
Umutekano muke mu gihe cyo kwiyamamaza ndetse no kutemera ibyavuye mu matora bikunze kubaho muri Congo, kandi kuri ubu hagiye hagaragara ibibazo by’umutekano muke mu gihe abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi biyamamazaga.
