DRC: Abaturage bigaragambije basaba Perezida Tshisekedi kuva ku butegetsi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025, abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu Mujyi wa Goma bigaragambije basaba ko Perezida wabo, Antoine Felix Tshisekedi ava ku butegetsi.
Banongeraho ko n’ingabo z’u Burundi, iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, (SAMIDRC) na SADC n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, (MONUSCO) zihambira zikabavira ku butaka.
Bagaragaje ko Perezida Tshisekedi yananiwe kubabungabungira amahoro bityo ko agomba kuva ku butegetsi kandi ko izo ngabo zabateje ibibazo by’intambara zigomba kujya iwabo, umutekano wabo bakazawicungira ubwabo.
Bagize bati: “Tshisekedi nta bushobozi afite bwo kuducungira umutekano nave ku butegetsi!”
Barongera bati: “Turasaba ko ingabo za SAMIDRC, iz’u Burundi n’iza MONUSCO zitaha iwabo. Ibibazo by’Abanyekongo tuzabyikemurira ubwacu. Abasirikare ba MONUSCO badukururiye ibibazo turabasaba bave ku butaka bwacu byihuse. Abantu mubabarire RDC rwose turanasaba abasirikare b’u Burundi gusubira iwabo kuko amahoro ya Congo azazanwa na bo ubwabo.”
Bagaragaje ko izo ngabo zabateje imibabaro yabakururiye mu ntambara bityo bakaba bakeneye amahoro batagishaka intambara ukundi.
Bati: “SADC, abasirikare b’u Burundi na MONUSCO bigaragara ko baduteje imibabaro n’agahinda batuzanira intambara mu mujyi wacu wa Goma. Abaturage ba Goma ntitugikeneye intambara ukundi.”
Kugeza ubu Umujyi wa Goma uri mu maboko y’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23 wawufashe kuva ku wa 27 Mutarama 2025.
AFC/M23 bagaragaza ko kuva bafata uwo mujyi abaturage bafite amahoro ndetse babijeje ko bazakomeza kubacungira umutekano bakaba mu mahoro asesuye.
