Drake ashobora kuzatarama mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Canada, Drake, ashobora kuzatarama mu bazitabira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni ibyatangajwe na Perezida w’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, ubwo yagaragazaga ko kuba Drake yatarama mu birori bisoza imikono y’igikombe cy’Isi byaba ari igitekerezo cyiza.

Ikinyamakuru DAILY POST, cyatangaje ko urwego rw’umupira w’amaguru ku Isi rurimo gukorana n’inzobere mu bijyanye no gucuranga no gutunganya umuziki ubarizwa mu itsinda rya Coldplay, Chris Martin, kugira ngo bategure igitaramo cya super Bowl, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cya Fox5, Infantino, yishimiye cyane igitekerezo yahawe n’umunyamakuru cy’uko Drake yazatarama.

Yagize ati: “Mfite igitekerezo cyiza kuwatarama ku mukino wa nyuma: Drake! Kubera ko Kendrick Lamar yakoze ibye muri Super Bowl.”

Infantino yongeyeho ati: “Icyo ni igitekerezo cyiza. Mu by’ukuri, Drake yari kumwe natwe ubwo twatangazaga imijyi izakira amarushanwa tuzabikora (kumusinyisha).”

Umukino wa nyuma usoza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi uzakinirwa kuri Sitade ya New York New Jersey, ku wa 19 Nyakanga 2026.

FIFA irategura kandi icyo Infantino yise “takeover” ibirori bizaba mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’irushanwa, bikazabera muri Amerika, Mexico na Canada.

Biteganyijwe ko amarushanwa y’Igikombe cy’Isi y’umupira w’amaguru mu bagabo 2026, izaba kuva tariki 11 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2026, imikino izaba irimo gukinwa ku nshuro yayo ya 23.

Drake ashobora kuzatarama mu mukino usoza Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 7, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE