Dr Tedros yashimye uko u Rwanda rwahanganye na Marburg 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanyuzwe n’uburyo Guverinoma y’u Rwanda yihutiye guhangana n’icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024. 

Dr Tedros yabigarutseho mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda guhera ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, aho yagiranye ibiganiro na Minisititiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, akanasura ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi n’Ishami rya OMS mu Rwanda. 

Mu kuganiro yagiranye na Minisitiri Dr Nsanzimana, Dr Tedros yagaragaje ko u Rwanda rwitwaye neza cyane mu ngamba zo guhangana na virusi ya Marburg yibasiye abaganga cyane. 

Yashimye by’umwihariko ingamba zafashwe mu kurushaho kurinda abakora mu nzego z’ubuzima no gukumira ko hakomeza kubaho ubwandu bushya bijyana no gukurikirana cyangwa gushakisha abahiye n’abanduye iyo virusi yica abantu benshi cyane. 

Dr Tedros yasuye u Rwanda mu gihe, umubare w’abamaze gukira iyo virusi baruta cyane abamaze guhitanwa na yo, akaba ari intambwe ikomeye yatewe n’inzego z’ubuzima mu gihe OMS ishimangira ko iyo ndwara ikunze guhitana hafi 90 by’abayanduye. 

Imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze gukira virusi ya Marburg babarirwa muri 44 mu gihe abo yahitanye ari 15 biganjemo abaganga. 

Abakirimo kuvurwa ni 3 gusa mu gihe inkingo zimaze guhabwa abo mu byiciro byihariye ari 1070. 

Muri rusange abamaza kugaragaraho ubwandu mu Rwanda ni 62 batahuwe mu bipimo 4715. 

Kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze ku Gihugu, abarwayi bashya n’abo bagiye bahura na bo bagiye baboneka ku Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga. 

Uru ruzinduko rwa Dr. Tedros mu Rwanda ruke rukurikira urwo yaherukaga kugirira mu Gihugu  mu myaka ibiri ishize, ubwo yifatanyaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi banyacyubahiro gutangiza uruganda rw’imiti n’inkingo rwa BioNTech. 

By’umwihariko yashimye ubunyamwuga buranga abakora mu Nzego z’ubuzima, aho byagaragariye ku buryo bitaye kuri bagenzi babo banduye virusi ya Marburg. 

Yabikomojeho ubwo we na Minisitiri Dr. Nsanzimana basuraga Santeri y’Ubuvuzi bwa Marburg ya Baho, aho abaganga bakomeje kwita kuri bagenzi babo banduye iyo virusi. 

Yabijeje ko OMS izakomeza kuba a hafi muri urwo rugamba barimo rwo guhashya burundu icyorezo cya Marburg. 

Yishimiye kandi ko yongeye gusura ikigo yafunguye mu myaka ibiri cyongereye icyizere cyo gukorera imiti n’inkingo muri Afurika. 

Yahishuye ko urwo ruganda rushobora gutangira gukora inkungo guhera mu mwaka utaha wa 2025. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE