Dr Nsanzimana yagiranye ibiganiro na Einat Weiss Ambasaderi wa Isiraheli

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yakiriye Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda Einat Weiss bagirana ibiganiro byibanze ku rwego rw’ubuzima.
Baganiriye ku bufatanye bukomeje ndetse banashakisha amahirwe yo gukomeza ubufatanye n’imikoranire mu rwego rw’ubuzima.
Urugero nko mu 2022, Isiraheli yahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bifite agaciro ka miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda byari ibyo gufasha Igihugu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 no mu zindi serivisi z’ubuzima.
Iyo nkunga yari igizwe n’ibitanda byo mu bitaro 30 na toni 1.5 y’ibikoresho byo kwirinda.
Umubano w’u Rwanda na Isiraheli watangiye gushinga imizi tariki ya 1 Mata 2019 ubwo igihugu cya Isiraheli cyafunguraga Ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bimaze igihe bifitanye umubano ukomeye mu bufatanye mu nzego zitandukanye harimo dipolomasi, uburezi, ingufu, ikoranabuhanga, ubuhinzi, guhanga udushya, ubuvuzi n’ibijyanye n’umutekano.
