Dr Ngirente yatangije ibiro by’ikigega cy’iterambere ry’Afurika FEDA

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yafunguye ku mugaragaro icyicaro cy’Ikigega giteza imbere  ubucuruzi bw’Ibyoherezwa mu mahanga muri Afurika (FEDA) i Kigali.

Mu gutangiza icyo kigega i Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2024, Dr Ngirente yari kumwe na Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Afreximbank Benedict Oramah, n’Umuyobozi Mukuru wa FEDA, Marlene Ngoyi ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda Dr. Ndagijimana Uzziel.

FEDA ni ikigo kinyuzwamo ishoramari rya Bank nyafurika ihuriweho itsura iterambere ry’ibyoherezwa n’ibyinjiza muri Afurika (Afreximbank).

Ibiro bya FEDA byatangijwe i Kigali byitezweho  guteza imbere urwego rw’Inganda n’ubucuruzi ibihugu by’Afurika bikorana hagati yabyo.

U Rwanda ni igihugu cya mbere mu bihugu 12 byemeje amasezerano yo gushinga FEDA, ndetse rukanemera kwakira icyicaro cya FEDA hamwe no kwakira Ikigega cyo gutera inkunga Isoko Rusange rya Afurika.

Inkunga ya FEDA imaze kwihutisha iterambere ry’ibyoherezwa hanze y’Umugabane, aho icyo kigega cyifuza kuziba icyuho cya miliyari 110 z’amadolari y’Amerika akenewe  mu gutera inkunga ishoramari ry’Umugabane w’Afurika.

Ni ikigega kizahuza  abafatanyabikorwa mu ishoramari n’ibigo by’imari.

Herbert Asiimwe Umuyobozi  w’ishami rishinzwe Imari n’Iterambere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yabwiye itangazamakuru ko kugira icyiciro cya FEDA mu Rwanda bifite inyungu nyinshi.

Ati : “Kugira icyicaro cya FEDA mu Rwanda bifite inyungu nyinshi ku gihugu harimo kuringaniza ivunjwa ry’amafranga ndetse no guhangana no gutakaza akagaciro k’ifaranga, hakiyongeraho no gutera inkunga abikorera bakabasha kugera ku mafaranga batangiza ubucuruzi bwabo mu buryo bworoshye.”

Kongera umubare wa Banki n’ibigo Mpuzamahanga bikorera mu Rwanda Asiimwe yavuze ko byihutisha iterambere n’ingamba u Rwanda rwihaye zo kuba igicumbi cy’ishoramari.

Ati : “Guverinoma yashyizeho amategeko yo koroshya ishoramari ndetse no gutanga ubumenyi mu kureshya Banki Mpuzamahanga nyinshi ngo zize gukorera mu Rwanda”.

Tambwe Sayiba Patient Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Afurika muri  AfCFTA Adjustment Fund yavuze ko iterambere rihari rigaragaza ukuntu u Rwanda rworohereza ubucuruzi Mpuzamahanga.

Ati: “Kugira ibiro bya FEDA hano i Kigali ni ikimenyetso cyereka ibindi bihugu ko ubukungu bw’Afurika buhuriweho bushoboka kandi ari ubwa nyabwo”.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Werurwe 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE