Dr. Ngirente yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugira Minisitiri w’Intebe

Dr. Ngirente Edouard yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kumugira Minisitiri w’Intebe.
Yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kongera kumpa agaciro gakomeye. Nijeje gukomeza gukorera Igihugu cyacu mu buyobozi bwawe kandi nizeye ko urugendo rwacu rwo kuzamura u Rwanda ruzarushaho kugera ku rundi rwego ruhanitse.”
Ku wa Kabiri tariki 13 Kanama, ni bwo Kagame yongeye kugira Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, nyuma y’imyaka irindwi amaze kuri uyu mwanya yagiyeho ku ya 30 Kanama 2017.
Dr Ngirente Edouard yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.
Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda mu birori byabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Kanama 2024.
Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, ryasomewe kuri Televiziyo Rwanda.
Perezida Kagame yaherukaga guca amarenga ko azakomeza gukorana na Dr Ngirente Edouard nka Minisitiri w’Intebe.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Perezida Kagame yasabye ibihumbi by’abari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke ku wa 11 Nyakanga 2024, gukomeza gushyigikira Minisitiri w’Intebe na we uhakomoka kugira ngo ibikorwa by’iterambere bagezwaho bizakomeze kwihutishwa.
Yagize ati: “Banambwiye ngo na Minisitiri w’Intebe [Dr Ngirente Edouard] uri hano na we ngo ava muri Gakenke hano. Ubwo se we yabereye Minisitiri w’Intebe ubusa? Ubwo ntimuzamushyigikira na we tugafatanya, ibyo mugomba kugezwaho bikihuta bikabageraho vuba?”
Dr Ngirente Edouard ni Minisitiri w’Intebe wa gatandatu w’u Rwanda. Mu gihe yasoza manda y’imyaka itanu azaba ari we umaze igihe kirekire kuri iyi ntebe, akuyeho agahigo gafitwe na Bernard Makuza wayimazeho imyaka 11 n’amezi atandatu.