Dr Ngirente yasabye ibigo by’imari gutera inkunga imyubakire y’inzu zihendutse

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko mu gihe ibigo by’imari bishyigikiye kandi  bigatera inkunga imishinga y’abashoramari, bashobora kubaka inzu zihagije zifasha ab’amikoro make (Affordable House) kubona aho gutura bityo bikaba igisubizo cy’ikibazo cyo kubona aho gutura muri Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, ubwo yatangizaga Inama ya 43 ya  Banki  Nyafurika Itsura iterambere ry’imyubakire y’Inzu ziciriritse, ikaba ari banki y’ibihugu byishyize hamwe bigamije guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse n’ibikorwa remezo muri Afurika, Shelter Afrique (SHAF).

Ni inama y’iminsi itatu  irimo kubera i Kigali, yitabiriwe n’abantu batanzukanye barimo abagize Guverinoma, abayobozi bakuru b’ibigo byigenga, abashoramari, inzego z’abakirera, inzobere mu by’imari n’abandi banyacyubahiro.

Barimo kuganira ku ngingo zitandukanye ku kubaka ubufatanye burambye mu myubakire y’inzu ziciriritse ndetse no gushyigikira uruhererakane rw’imari muri iyo myubakire.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko kuri ubu muri Afurika imijyi irimo gutera imbere byihuse, ndetse ni yo gicumbi cy’iterambere, ibijyanye gusigasira imico y’ibihugu ndetse no guhanga ibishya.

Icyakora usanga muri iyo mijyi y’Afurika hari ikibazo cyo kubona aho gutura mu nzu ziciriritse.

Yakomeje agaragaza ko biteganyijwe ko mu mwaka wa 2050 abaturage b’Afurika bazaba bamaze kwikuba inshuro ibyiri ugereranyije n’uko bangana ubu.

Ni mu gihe biteganyijwe ko bibiri bya gatatu by’abo baturage bazaba batuye mu mijyi aho usanga muri Afurika y’Iburasirazuba ari cyo gice gifite imijyi iturwa cyane kurusha indi ku Isi, kuko buri mwaka abawutuye biyongeraho 4,5%.

Kubera ubwo bwinshi bw’abaturage, inzego z’ubuyobozi zihamya ko bituma benshi mu baturage bubaka inzu zitajyanye n’igihe.

Imibare igaragaza ko abarenga miliyari imwe ku Isi batuye mu buryo budakwiye, aho umugabane w’Afurika wihariye 25% by’uwo mubare.

Dr. Ngirente yavuze ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ari ngombwa kwibanda mu gutera inkunga imishinga y’imyubakire y’inzu zihendutse ndetse n’uruhererakane mu by’imyubakire, hagamijwe gukemura ikibazo cya bamwe mu bubutse n’abatanga ibikoresho byo kubaka bataka ko kubura amafaranga ahagije  yo gukoresha.

Yagize ati: “Ku bacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, n’abubatsi bahura n’inzitizi zikomeye zo kubona abaterankunga mu kubaka inzu ziciriritse. Hagati aho ariko ibyo basaba ni uko uburyo bwo kubatera inkunga bwakwiyongera. Hari imiryango myinshi igowe no kubona amafaranga yo kubaka inzu zijyanye n’igihe.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere imyubakire y’inzu zihendutse, hashingiwe ku gishushanyombonera, mu rwego rwo gusigasira imikoreshereze myiza y’ubutaka mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu guteza imbere imyubukire y’inzu zihendutse hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kugira ngo kiyobore imikoreshereze y’ubutaka yuzuye, ihuriweho, kandi inoze.

Ati: “Mu guhuza  imikoreshereze y’ubutaka n’intego zacu z’iterambere, igishushanyombonera gishyiraho uburyo abaturage bagomba gutura mu buryo bunoze.”

Mu mwaka wa 2050 biteganyijwe ko u Rwanda zuzaba rutuwe n’abaturage basaga muri miliyoni 22, bivuze ko bagenda biyongeraho 2% buri mwaka, aho hashyizweho igishushanyo mbonera kugira ngo igihugu kizabashe kubona aho abaturage batura.

Hakenewe inzu miliyoni 5,5, kugira ngo abaturage bazabone aho gutura hatekanye kandi horoshya imibereho yabo, bityo buri mwaka u Rwanda rwihaye intego ko ku kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri 2050 hazajya hubakwa inzu zihendutse 150.000.

Muri iyo nama, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye nzego za Leta n’iz’abikorera gushyira hamwe mu rwego rwo gutera inkunga abikorera biyemeje kubaka inzu zihendutse zituma baturage benshi babona aho kuba heza.

Ati: “Twizeye ko ubu bufatanye bukozwe neza, tuzavugutira umuti urambye ibibazo bigaragara mu miturire. Ni yo mpamvu dushishikariza abubatsi kwihatira kujya mishinga yo kubaka inzu zihendutse.”

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zijyanye no korohereza abashoramari bashaka kubaka inzu zihendutse, begerezwa amazi, amashanyarazi ndetse n’ibindi bikorwa remezo bikenewe ahakorwa ubwubatsi.

Chi Patience Akiporji, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Shelter Afrique, yashimye uko u Rwanda ruri mu rugendo rwo gushyigikira imishinga yo kubaka inzu zihendutse binyuze muri gahunda zitandukanye z’ubufatanye bwa Leta n’Abikorera.

Uwo muyobozi yavuze ko inzego z’abikorere n’iza Leta muri Afurika zidakorana neza bityo ko zikwiye kongera imikoranire no korohereza imyubakire ihamye kandi y’inzu zihendutse.

SHAF ni Umuryango washizwe mu mwaka wa 1982 ugamije guteza imbere imyubakire y’inzu zihendutse (Affordable Houses) n’ibikorwa remezo byo ku mugabane w’Afurika. SHAF ifite icyicaro mu Mujyi wa  Nairobi muri Kenya, ikaba igizwe n’ibihugu 44 by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE